18 muri 27 bakiriye Agakiza mu gitaramo cya Korali Iriba ni abagore  – AMAFOTO

1
1817

Korali Iriba ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Taba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yakoze igitaramo cyo gushima Imana [ Todah Concert ] gihuza abakunda indirimbo zihimbaza Imana baturutse hirya no hino mu gihugu .

Mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye gica munsi cyo ku cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 kuva saa munani z’amanywa , Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije na Korali Iriba n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo gushimira Imana kubyo yabagejejeho mu mwaka ushize wa 2017, banayiragiza uyu mwaka wa 2018.

Iki gitaramo cyahuriranye no kuremera abatishoboye batuye mu karere ka Huye , Korali Iriba yishyurira ubwisungane mu kwivuza ( Mituel de sante )  abantu 33 .

Uretse abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza , 27 barimo abagore 18 nabo bemeye kwakira Yesu Kristu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo bihana ibyaha.

Umuyobozi wa Korali Iriba Bwana Musafili Vincent yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko intego yabateye gutegura iki gitaramo “ Todah Concert ” ari uguhuriza hamwe amashimwe ya Korali Iriba n’ay’Abakirisitu muri rusange bashimira Imana ko yabahaye abana , ikabaha akazi , bamwe muri bo ikabaha aho gutura ( amacumbi badakodesha ) ndetse  ikabarinda […]

Uyu muyobozi kimwe n’abandi bayoboye Korali Iriba bibukiranyije ibihe bigoye uyu mutwe w’abaririmbyi wanyuzemo , bashimira Imana ko yabarinze magingo aya bakaba bamaze kuba ubukombe mu murimo w’Imana.

Muri iki gitaramo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Madamu Niwemugeni Christine yashyikirijwe sheki y’amafaranga  azarihira ubwisungane mu kwivuza abantu bagera kuri 33.

Mu ijambo rye , Madamu Niwemugeni Christine yashimiye Korali Iriba ku musanzu yatanze wo kongera gufasha Abanyarwanda b’ingeri zose gushimira Imana bazirikana ibintu bitandukanye banyuzemo mu mwaka wa 2017.

Ati :” nibyo koko hari byinshi byo kwishimira , dukunze kuvuga ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda , muri uyu mwaka utambutse Imana yatashye mu Rwanda , yatashye mu Rwanda tugira amatora meza . Amatora yo mu Rwanda ntasubirwamo nkuko twabibonye ahandi kuko Imana itaha mu Rwanda. Hari igihe twigeze kugira ubwoba izuba ryabaye ryinshi Imana irahaba tubona imvura.”

Uyu muyobozi yasabye abaraho kuzirikana cyane imirimo Imana ibakorera , bityo bagafata igihe cyo kuyishimira.

Ati :” Umwaka rero burya koko habamo byinshi , ni byiza ko twajya dufata umwanya nk’uyu wo gushima Imana , tugashima mu buryo bwose ku byiza byose twabonye , ariko tukanashima ibibazo byatambutse ( ibyo twabashije kwambuka ) kuko ntibiba bibuze kandi satani akomeza kuturira ariko Imana igakomeza kutwimana […]. Byari ngombwa rero ko Korali Iriba ifata umwanya nk’uyu ibyo byose kugirango tubishimire Imana . Buri wese afite icyo yashima , buri wese arazirikana aho Imana yamwimanye akabibona ( ikimenyetso akakibona ), ni byiza rero ko tujya dufata umwanya nkuyu twese tugashigikirana tugashimira Imana yacu.”

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo yanagarutsweho n’Umuvugabutumwa Nshizirungu iri muri Zaburi 103.2 hagira hati “ Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.”

Korali Iriba yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’, ‘ Turiho ku bw’ubuntu ’, ‘ Urakomeye ’ na ‘Icyampa’ iri mu nshya yasohoye mu mpera za 2017.

Rizinde ni umwe mu bayoboye igitaramo cya Korali Iriba

Neema Marie Jeanne ni umwe mu baririmbyi bakomeye ba Korali Iriba
Korali Iriba yongeye kwerekana ubuhanga mu ndirimbo zayo , aho abaririmbyi bikiranyaga amajwi mu buhanga buhanitse
Pasiteri John Kaiga ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo avuye mu Mujyi wa Kigali
Pasiteri uyobora Paruwasi ya Taba

Abitabiriye igitaramo cya Korali Iriba banezerewe cyane
Umugabo wa Neema Marie Jeanne yari yishimye
Umuvugabutumwa Nshizirungu niwe wabwirije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo
Umuhanzi Bosco Nshuti yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘ Ibyo ntunze na Ndumva unyuzuye ‘.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Madamu Christine Niwemugeni yerekana sheki ashyikirijwe na Korali Iriba

Korali Itabaza yaririmbye zimwe mu ndirimbo zayo zirimo n’iz’umuco Nyarwanda abantu baranezerwa cyane.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::