Google+ Uyu munsi twifatanije n’abanyarwanda bose mu kwibuka — Barack Obama | IBYISHIMO.COM

Uyu munsi twifatanije n’abanyarwanda bose mu kwibuka — Barack Obama

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mata 2013, U Rwanda n’isi yose muri rusange rwibutse ku nshuro ya 19 Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994. Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yifatanije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside aho yavuze ko Leta zunze Ubumwe za Amerika yifatanije n’ababuze ababo muri Jenoside.

“Imyaka 19 irashize, byari ibihe bikomeye u Rwanda rutifuzaga”. Aya ni amwe mu magambo ya Perezida Barack Obama.

Yakomeje kandi agira ati:”Uyu munsi twifatanije n’abanyarwanda bose mu kwibuka. Duhaye icyubahiro abazize Jenoside ari nako twifatanije n’abayirokotse.”

Abagabo, abagore ndetse n’abana barenga miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu gihe kitarenze iminsi ijana gusa.

 

Perezida Barack Obama yakomeje avuga ko Amerika ifata u Rwanda nk’icyitegererezo kubera umutima n’imyumvire y’abanyarwanda kubera uburyo abanyarwanda bubatse igihugu ndetse bakaba bamaze no kugiha ubusugire bw’ejo hazaza.

Aha yagize ati:” Twifatanije namwe mu gukomeza gutegura ejo hazaza ndetse guhanga bundi bushya uburenganzira bw’ikiremwa muntu, twifatanije ndetse no kurwanya ikindi cyose cyateza ikibazo abanyarwanda,kugirango ibibi nk’ibi bitazongera kuba ukundi.”

Posted by Hubert Renox

187 total views, 1 views today

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>