Rubavu: Bishimiye Album ya Chorale Integuza babazwa no guhagarika igitaramo kare

Muri iyi week end ishize nibwo Chorale Integuza y’i Rubavu yamurikiye abantu indirimbo z’amashusho ya Album yabo ya mbere y’indirimbo z’Imana yitwa “Yaradupfiriye” ni mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi ndeyse na  Chorale Abakurikiye Yesu yarimaze iminsi itegerejwe mu karere ka Rubavu yashimishije  abantu mu ndirimbo zabo zikunzwe  cyane.

Benshi bari baje kureba Chorale Abakurikiye Yesu ndetse no  kwihera ijisho amashusho ya Chorale Integuza ikunzwe muri aka Karere k’Intara y’uburengerazuba.

Benshi mu baje kureba iki gitaramo ariko bavuga ko batanejejwe n’icyemezo by’abayobozi b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi rya Kanama  cyo gusoza igitaramo hakiri kare kuko bari bagifite inyota yo kumva Indirimbo za Charale Abakurikiye Yesu ikunzwe cyane mu Rwanda, kandi aribwo bwa mbere yari igeze aho mu murenge wa Kanama muri Rubavu.

Guhagarika iki gitaramo saa kumi n’imwe z’umugoroba, abari bakitabiriye bavuga ko ari kare cyane kuko cyari cyanatangiye saa cyenda.

Chorale Abakurikiye Yesu ubwo yaririmbaga benshi bari bizihiwe

Chorale Abakurikiye Yesu ubwo yaririmbaga benshi bari bizihiwe

Nduwayo Martin umwe mu bari bitabiriye iki giterane yavuze ko bibabaje kuba abantu batangiye kumva banyuzwe n’inyigisho ziri mu ndirimbo abayobozi bakaba aribwo bahagarika ibintu hakiri kare cyane.

Indirimbo z’Imana ngo zikiza imitima ya benshi yaba aho mu karere ka Rubavu kimwe n’ahandi mu Rwanda nkuko abitangaza. Nduwayo ariko akishimira ko n’i Rubavu bimaze kugaragara ko amachorale ahimbaza Imana amaze gutera imbere nk’aho iyo chorale Integuza yamuritse Album y’amashusho ngo ni ibintu byiza cyane.

Pasitoro Bazimaziki Deo uyobora Intara y’Ivugabutumwa ya Kanama yavuze ko kuba Urubyiruko ruri muri za Chorale bibarinda imyitwarire mibi kuko baba bakurikirana Ijambo ry’Imana umunsi ku wundi.

Abitabiriye bari benshi b'ingeri zose, ariko babazwa n'uko byafunzwe kare bitarangiye

Abitabiriye bari benshi b’ingeri zose, ariko babazwa n’uko byafunzwe kare bitarangiye

Chorale Integuza yamuritse Album, yavutse mu mwaka wa 1990 mu Gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ishingwa n’Abanyarwanda bari mu buhunzi muri icyo gihugu ikaba Ifite Album ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho ariyo yamuritswe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20.04.2013

Posted by RENOX — HUBERT

src :: umuseke

252 total views, 1 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>