Biravugwa ko Chorale Iriba yaba igiye guhindura Izina ./ Biteye Bite ?

Mukiganiro  n’Umuririmbyi akaba n’ushinzwe gutanga amakuru muriyo Chorale , Marie Jeanne Neema yadutangarije ko bifuje guhindura izina kubera ko Korale Iriba yarisanzwe yitwa Iriba choir Butare-Ville . Tumubajije impamvu ibatera guhindura Izina nkuko bivugwa , nawe yaadusubije  ati :” ni izina rya facebook account  yacu ! urazi ko yari isanzwe yitwa Iriba choir Butare-Ville , rero kuko ibintu byahindutse muri ADEPR turashaka kujyanisha n’amazina mashya , urumva ko  muri ADEPR imidugudu yahindutse niyo mpamvu nk’ubu umudugudu witwaga Butare-Ville utakibaho .

Mugushaka kumenya neza aho Iriba choir Butare-Ville ,iri kubarizwa nyuma yuko ADEPR ihinduriye Imidugudu , Neema yatubwiye ko bari mu mudugudu wa ” Taba Parish ”  .

Ubu nibwo butumwa Chorale Iriba bacishije kurukuta rwabo rwa Face book

Ubu nibwo butumwa Chorale Iriba bacishije kurukuta rwabo rwa Face book

Umunyamakuru wacu nawe yamubajije ikibazo ati ” noneho abantu bari babazi muri Butare – ville bitegure irindi zina rishya rizajyana n’aho muzaba muri ?  ubu Iriba Choir nibyo bisigayeho , Butare-Ville

byavuyeho ? Neema yakomeje amara impungenge abakunzi babo , mu magambo ye ati : “  yes, ariko igihunduka si Iriba Choir! ahubwo ni BUtare ville ” .

Mugusoza Neema yahaye ubutumwa abakunzi babo aho baherereye hose kwisi ”  abakunda Imana, n’abakunda Iriba muri Rusange, bakomere kandi bakomeze kudushyigikira n’urukundo rwabo . amasengesho , inama , Imana nayo izakomeza kugendana natwe! nk’uko Ubutumwa dufite muri iki gihe buri  . Imana izabana namwe “
Tubibutse ko korali Iriba ari itsinda ry’abaririmbyi basaga 90 bahujwe no kwamamaza Kristo , ndetse no guhumuriza , bataretse no kuramya Imana biciye mu ndirimbo n’ibindi bikorwa . yatangiye mu mwaka 1995 , taliki 15 , Gasyahtare . Yagiye ikorana N’Imana byinshi haba mu ivgabutumwa n’ibikorwa by’urukundo bitanfukanye .  kurubu imaze kugira album 3 z’Amajwi ( audio ) harimo isohotse muri uyu mwaka “Nzabana Nawe” nindi Imwe y’Amashusho ( Video ) bise  “ Irakubaha ” .

DORE INDIRIMBO YA CHORALE IRIBA BISE WITINYA

Posted By RENOX —  HUBERT

516 total views, 4 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

IBITEKEREZO

  1. Davy

    Mukomereze aho turabakunda

  2. senkindi Zacharie

    Iyi choral turayikunda, kandi nibadata umurongo hari ibyiringiro ko bazajya mu Ijuru. kubijyanye n’izina bizasobanuke ko ari IRIBA RY’AGAKIZA CHOIR Ibindi byo kuvuga ngo Butare ville cya Taba ni za Adress kandi n’ikindi gihe bizahinduka ariko iriba ry’agakiza rizakomeza kuvugwa, niyo korale yavaho abanywereye ku iriba tuzakomeza tududubize.

  3. imana ishimwe yo yaremye iriba ikayiha abahanga bo kuyihimbira indirimbo nziza kandi zifasha abantu tuzumva

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>