Uyu munsi hakomeje igiterane mpuzamahanga kuri Eastwind Kicukiro mu Kagarama

Kuri uyu wa Kane , sa kumi z’umugoroba nibwo hano Kicukiro hatangiye igiterane mpuzamahanga cyateguwe n’Itorero rya Eastwind rikorera mu Kagarama inyuma y’Akarere ka Kicukiro.

Hateraniye abantu  batari bake , kandi urebye uburyo bakomeje kwinjira , biragaragara ko mu minota mike abantu bari buze guhagarara kubera ko hari kuza abantu benshi bavuye mu mirimo yabo itandukanye.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi bagiye baturuka mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda . abandi ni abashumba b’Amatorero  harimo abavuye muri EER Ruhengeli , Vivante Kigali , … .

Abayoboye kino giterane ( M C )

Abayoboye kino giterane ( M C )

Iki giterane kitabiriwe n’abahanzi kugiti cyabo nka Barnabas wahoze asengera muri Zion Temple ubu akaba yaje ayoboye Kingdom Tanzania akaba abarizwa muri Eastwind Tanzania , na Bright Karyango , Tuyishime Thacien TITUS  wo muri ADEPR SEGEM

Abagize Kingdom Worship team Kicukiro

Abagize Kingdom Worship team Kicukiro

Abanyeshuri nabo baje gushima Imana

Abanyeshuri nabo baje gushima Imana

 

Umwe mu batumirwa bakuru muri iki giterane , akaba aturuka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ,ni Emma White wakize yaragenderaga mu kagare.

Emma White wakize yaragenderaga mu kagare.

Emma White wakize yaragenderaga mu kagare.

Abagize Kingdom yo  muri Tanzaniya

Abagize Kingdom yo muri Tanzaniya

Pastor Prince Mobutu niwe ujyiye kwigisha Ijambo ry’Imana ku munsi wa kabiri , aravuga ubuhamya bwe ku munsi wa kabiri ati ” Mubutu yari Papa , yarafite icyubahiro, yitwaga udashobora gupfa , yahoraga yifuza ko bamubyinira , gusa igihe cyose yumvaga wabyinira izina Mubutu , iwacu munzi hari ibishushanyo , ariko nshuti zanjye , nti mugapfe kugura ibishushanyo mubonye . ibindi byose bijyanye n’ubu buhamya tuzabibagezaho mu mashusho .

Mobutu Prince atangiye gutanga ubuhamya bw'uko yanywaga ibiyobyabwenge

Mobutu Prince atangiye gutanga ubuhamya bw’uko yanywaga ibiyobyabwenge

Ubwo nakoreshaga Magie , nkagira amarozi , Ibiyobyabwenge , ninjiye munzu yanjye , nsangamo umuntu arampamagara mu mazina yanjye , ndamwitaba , uwo muntu nasanze ari Imana yangendereye ku girango ngo mve mu mwujima , Ijwi rimaze kumvugisha , nagize ubwoba , ngenda niruka ,njyenda kuri wa muntu wantoje Magie , maze arambwira ngo ninde wakubwiye ngo usenge amasengesho utajyaga usenga ? ampa ishapure ngo ninsenge Ndakuramutsa Mariya , afata amazi twakuye mu marimbi , Maze ya shapure irabura , mubiganza byanjye ndayibura . Imana irambwira iti ntimukanshakire mu mateka.

 

Neema ya Gologota niyo ndirimbo iri kuririmbwa hano.

Neema ya Gologota niyo ndirimbo iri kuririmbwa hano.

Umuhanzi Thacie ari kuririmba

Umuhanzi Thacie ari kuririmba

 

Aba ni abakristu bavuye muri Kongo

Aba ni abakristu bavuye muri Kongo

Mugihe President Mobutu bamusabaga gusengerwa , we yumvaga ko ntamana imurusha ubushobozi , niko kubwira abaje kumusengera ngo we ntashobora gupfukama , nibafate ibiganza byabo babishyire ku maguru ye , barabikoze nawe abasha gusinzira , mugitondo abyutse niko kuza n’amasoni menshi , abwira Prince Mobutu ko yasinziriye . ESE YAPFUYE AKIJIJWE ? n’ahejo ku munsi wa Gatatu w’Iki giterane.

Mobutu nuku yaje agenda muri Salo .

Mobutu nuku yaje agenda muri Salo .

Iki giterane kirangijwe no gusengera abemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza .

Aba ni bamwe mu bakiriye Yesu nk'umwami n'Umukiza mubuzima bwabo.

Aba ni bamwe mu bakiriye Yesu nk’umwami n’Umukiza mubuzima bwabo.

Iki giterane kirashojwe , kizongera k’umunsi wejo sa Kumi zuzuye , muri kumwe n’Abavugabutumwa batandukanye , twababwira ko ubuhamya bwa Prince Mobutu buzakomeza mu gice cya Gatatu.

 Posted By RENOX — HUBERT

402 total views, 3 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

IBITEKEREZO

  1. Umulisa Rosine

    Mwatubwiye uko mubireba live/on line natwe tukirebera ko tutari mu Rwanda.Murakoze.

  2. Jewe ndasimye byose . BIG UP ni biza byose.
    Mkoze neza ba Shemeji banje.

    Comment from MWANZA TANZANIA
    Umuhungu – Juvenary E. A. Matagili
    FISHERS UNION ORGANISATION – FUO
    P.O.BOX 2969 MWANZA TANZANIA
    EMAIL:- fishersunion@gmail.com
    Mob;- +255 755 876 335 / +255 784 876 335

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>