President Mobutu Sese Seko yapfuye yarakiriye agakiza / Pastor Prince Mobutu .

Mukiganiro twagiranye n’uyu muvugabutumwa Pastor Prince Mobutu akaba n’umwana w’uwahoze ayobora Zaire Prezida Mobutu Sese Seko , yatangiye asubiza ikibazo benshi bagiye bibaza ubwo yageraga mu Rwanda . bagira bati uwo si umuhungu wa Mobutu kuko ntagaragara mu bana 20 ba Mobutu , ikindi bibazaga impamvu batamubona muri Google koko nk’umwe mubaturuka kwa  .

Yatangiye atubwira ati ” Biratangaje , ariko nagirango mbwire abantu bose baduteze amatwi ko ndi umwana wa Mobutu , gusa sinifuza kumena amabanda menshi areba umuryango wacu . abantu benshi bazi ko Abagore babiri ba Papa kuko nibo bagaragaye cyane mw’itangazamakuru . harimo Marie-Antoinette , Bobi Ladawa ,  ariko hari n’abandi nka Kosia , Maman 41, Maman Sese  ,… Njye rero Maman  wanjye ni  Maman Pauline . nagirango mbabwize ukuri , nkuko mutazi neza abagore be biragoranye cyane kuba mwahita mu menya abana be kubandi bagore .

Akigera i Kigali Nyuma yo gusuhuza abaje ku mwakira yahawe indabyo

Akigera i Kigali Nyuma yo gusuhuza abaje ku mwakira yahawe indabyo

Kubijyanye nuko Papa we yapfuye akijijwe , yatangaje ko mbere yuko se  yitaba Imana yabanje kwatuzwa , kandi ko ise yagiye asengerwa n’abavugabutumwa benshi harimo uzwi cyane ni Pastor Bill Graham ,ati Papa yari yarakiriye Yesu , yasengewe kandi na Kitonga . yari yarabaye inshuti y’abakozi ba Yesu .

Umuvugabutumwa Pastor Prince Mobutu mbere yuko ajya kubwiriza

Umuvugabutumwa Pastor Prince Mobutu mbere yuko ajya kubwiriza

Tumubajije aho we asengera kugeza ubu , yatubwiye ko asengera murusengero rwa Centre Evangelique Malanatha ruherereye mu mugi wa Paris , ati no muri Maroc hari urusengero aho umuryango wa Mobutu ubarizwa , ntimwibwire ko umuryango wa Mobutu utazi Imana .

Mobutu nuku yaje agenda muri Salo .

Mobutu nuku yaje agenda muri Salo .

Mu gusoza iki Kiganiro , Pastor Prince Mobutu yasabye Imbabazi mw’izina rya Se , ku makosa  yagiye akorera Abanyarwanda babaga muri Congo mu gihe Ise yari kubutegetsi . Uyu mugabo arahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri yerekeze i Nairobi , aho azava yerekeza i Burayi .

Abantu ni benshi bari gusengerwa

Abantu ni benshi bari gusengerwa

Ubwo yasengeraga abantu ku munsi wanyuma , yafashe akanya ashimira Abanyarwanda uko bamwakiriye , ashimira Abayobozi b’Igihugu ku nzego zitandukanye , Abashumba b’itorero rya Eastwind bari banamutumiye ngo aze kubwiriza mu Rwanda . abifuriza Umugisha uturutse ku Mana .

Posted by RENOX — HUBERT

1,168 total views, 1 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>