Google+ Igiterane cy’ubuhanuzi cyategute kw’Itorero rya Solution Centre Church | IBYISHIMO.COM

Igiterane cy’ubuhanuzi cyategute kw’Itorero rya Solution Centre Church

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/05 kugeza ku cyumweru tariki ya 02/06/2013, itorero Solution Centre Church ryateguye igiterane cy’ubuhanuzi .  iki giterane ngarukamwaka cyikaba kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, cyikazabera kuri urwo rusengero buri munsi guhera saa cyenda z’umugoroba.

Nkuko twabitangarijwe na Bishop Rev. Bagira Valens ngo intego yiki giterane uyu mwaka ni “Nyamara dufite ijambo ry’ubuhanuzi kuri mwe ”, abakozi b’Imana barimo Apostles Masasau, Ev. Sugira Steve, ba Bishop Mulisa na Joseph ndetse n’abahanzi Nelson Mucyo, Goreth na Theo Bosebabireba n’abandi ni bamwe muzagaragara muri kino giterane.

Muriki giterane Rev. Bagira akaba yakomeje atubwirako hazabaho ubuhanuzi ku rwego rw’igihugu ndetse no ku miryango, aho buri muntu uzakitabira azumva ijwi ry’Imana kandi agahabwa umugisha. Itorero Solution Centre Church rikaba ribarizwa ku Gisozi inyuma y’Urwibutso.

Posted by RENOX  —  HUBERT

284 total views, 1 views today

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>