Theo Walcott na Melanie Slade bakoze ubukwe / AMAFOTO

Umusore ukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Arsenal n’ikipe y’igihugu cy’ubwongereza ( Three Lions ) ariwe Theo Walcott kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena yasezeranye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka 9 Melanie Slade mu Butaliyani ahitwa Castello di Vincigliata.

Theo James Walcott w’imyaka 24 yasezeranye na Melanie Slade w’imyaka 23 mu birori byari byitabiriwe n’abantu benshi mu mujyi wa Tuscany aho impande zombi zitangaza ko zishimiye umunsi mukuru kandi ko bagiye kubana ubuziraherezo. ubu bukwe bwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi ba Arsenal nka Kieran Gibbs , Laurent Koscielny, Aaron Ramsey na  Thomas Vermaelen. Alex Oxlade – Chamberlain bakaba ari n’inshuti za Walcott cyane . gusa haribazwa impamvu Jack Wilshere atagaragaye muri buno bukwe .

Theo walcott n'umukunzi we ibyishimo byari byose

Theo walcott n’umukunzi we ibyishimo byari byose

Walcott yasabye abitabiriye ubukwe bwe kutagira impano bamuha ahubwo ko impano bari bamugeneye bazishyikiriza ibigo bifasha abatishoboye n’ibigo byita ku barwayi.

Theo walcott na

Theo walcott na Melanie slade

Walcott wahamagawe bwa mbere gukinira ikipe y’Ubwongereza mu gikombe cy’isi mu 2006 yahuye na Melanie Slade bwa mbere mu 2004 ahitwa WestQuay Shopping Centre akaba ari naho bamenyaniye.

 

Posted by Lory F / Ibyishimo.com

1,380 total views, 3 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>