Journal Iwacu heza – n’ikinyamakuru cyandika amakuru ya Gikristo .

Nyuma y’ inkuru yari imaze iminsi ivuga y’ itangizwa ry’ ikinyamakuru cya gikristo gishya mu Rwanda aricyo Journal Iwacu Heza kizajya gisohoka rimwe mu kwezi ubu numero yacyo ya mbere   yageze ku isoko kuri uyu wa 30/ 06/2013 . 

Nkuko yabitangaje umuyobozi wiki kinyamakuru akaba n’ Umujyanama Mukuru muri komite igize Inama y’ ubuyobozi bw’ iki kinyamakuru ,Mucyo Nelson avuga ko ari ibyo kwishimira kuko kije kunganira itangazamakuru rya gikristo mu guteza imbere umuco wa gikristo, imyidagaduro n’ Iterambere ry’ amatorero mu kwubaka igihugu .

Bwana Nelson Mucyo

Bwana Nelson Mucyo

Iki kinyamakuru nta page ya Politike irimo nkuko yakomeje abitangaza . Umuyobozi mukuru w’ Iki Kinyamakuru akaba n’Umujyanama Mukuru muri komite igize Inama y’ ubuyobozi bw’ iki kinyamakuru Bwana Mucyo Nelson yongeyeho kandi ko iki kinyamakuru kizajya gisohoka kubufatanye na UMUSEKE IT LTD (www.umuseke.com) ndetse n’urubuga rwa gikristo IBYISHIMO BYACU LTD (www.ibyishimo.com) nkuko biri mu masezerano bagiranye .   

Iki kinyamakuru kiratangira kuboneka ku isoko mu Rwanda, ku byicaro by’amatorero ya gikristo kuri Librerie y’ Inkuru Nziza , Kuri BLUES CAFÉ mu mujyi  (mu cyumba cya Internet  )  ndetse n’ahandi muzamenyeshwa .

Posted by RENOX — HUBERT

521 total views, 2 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>