King James yongeye kumvikana mu ndirimbo ya Gospel / YUMVE HANO

Indirimbo ya Bahati Stiven afatanyije na King James bayise “ IRASHOBOYE ” iyi ndirimbo yumvikanamo ubuhanga bukomeye bw’amajwi haba ku mpande zombi . nkuko Bahati abyemeza nuko indirimbo zose agiye gukora zigomba kuba nziza kuruta izagaragaye kuri alubumu ya mbere . iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bill Gates .

Umuhanzi Bahati Stiven n’umuhanzi usengera mw’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Nyamirambo  . uyu mugabo amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe nka Hariho Imana ,…. Bahati Stiven asengana na bamwe mu bahanzi bazwi hano mu Rwanda nka Tonzi , King James , Knowless ,….

Bahati Stiven

Bahati Stiven

Tumubajije impamvu ari King James yahisemo gukorana nawe , yadusubije ko aruko ari inshuti kandi  iyo ndirimbo batangiye kuyandika bari kumwe . bityo Bahati akemeza ko King James atamugoye kubera ubuvandimwe bafitanye .

King James nawe akomeje kugaragara mu ndirimbo za Gospel cyane

King James nawe akomeje kugaragara mu ndirimbo za Gospel cyane

Bahati Stiven yatangarije ibyishimo.com ko ari gutegura umuzingo ( album ) we wa kabiri agomba gushyira ku mugaragaro mu bihe biri imbere .

Tubibutse ko umuhanzi King James amaze gukora indirimbo ze kugiti cye 2 zihimbaza  Imana kandi akaba yarakoranye indi ndirimbo yamenyekanye cyane na Bahati Alphonse bise Birasohoye .

KANDA  HANO WUMVE INDIRIMBO ” IRASHOBOYE ” / free downlaod

 

Posted by RENE — HUBERT

515 total views, 1 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

IBITEKEREZO

  1. Niyo mpamu n’Imana imuha imigisha kandi koko ibintu byose King James ageraho yibuka kandi akagaragaza ko Imana iba yamufashije.

  2. Hope

    yoooh ni byiza disi nibakomereze aho kdi Imana ikomeze kubasha pe

  3. baptiste in asyv

    irashoboye nkuko babivuze nice song do like that

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>