Thursday , 30 July 2015
Home » FRASH NEWS » Abahanzi Bahati Alphonse na King James barasaba abanyarwanda gutora indirimbo yabo muri Groove Awards 2013

Abahanzi Bahati Alphonse na King James barasaba abanyarwanda gutora indirimbo yabo muri Groove Awards 2013

Ibihembo bya Groove Awards  bigiye gutangwa mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere , ibi bihembo bigizwe n’ibyiciro bitandukanye  bigera kuri 13 byose bigaragaramo abantu bakoze neza mu mwaka wa 2011 kugeza 2013 .

Ubwo twaganiraga na Bahati  Alphone  yatubwiye ko yishimira uburyo yakoze cyane bigaragara mu gihe gishize . ati “ Mubyukuri narakoze , kandi ibyo nifuzaga kugeraho nabigezeho , kuko nifuzaga ko nasohora indirimbo zitanga ubutumwa bwa Kristu kandi nyinshi zikagera kure hashoboka  . ikindi numvaga ko ngomba gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye  , mfasha abantu kugira icyo bageraho , ibi rero byagezweho kandi nzabikomeza kuko bituma Imana itugororera tukiri mw’isi kugeza igihe tuzaba tugiye mu bwami bwo mw’ijuru “ .

Bahati Alphone na King James

Bahati Alphone na King James

Bahati Alphonse na King James  bakoranye indirimbo bise “ Birasohoye  “ iyi ndirimbo nayo iri guhatanira igihembo muri  Groove Awards 2013  .

Mukiganiro ibyishimo.com  twagiranye na King James , yatubwiye ko yishimira ko indirimbo yakoranye na Bahati Alphone iri mu marushanwa ya Groove awards . King James yavuze ko we na Bahati Alphonse bakora indirimbo Birasohoye  , bari bagamije gushima Imana ko isezeranya kandi igasohoza .

King James yasoje asaba abakunzi be gukomeza gutora indirimbo Birasohoye mu bihembo bya Groove awards , mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza  y’umwaka muri gospel (Best  gospel Video ) bandika  ijambo Groove  bagasiga akanya  , bakandika 5b . bakohereza kuri 1819 .

Bahati yereka inshuti ze igihembo cya Groove Awards yarakuye muri Kenya

Bahati yereka inshuti ze igihembo cya Groove Awards yaherewe  muri Kenya

Bahati arahatana ku myanya igera kuri 3 ariyo Best Male Artist of The Year (Umuhanzi w’umugabo), Best Video Video of The Year (amashusho meza y’indirimbo y’umwaka , Birasohoye ),na Best Song of the year ( indirimbo nziza y’umwaka , Birasohoye) .

Bahati Alphonse mu gikorwa yari yateguye cyo kubakira umugore utishoboye

Bahati Alphonse mu gikorwa yari yateguye cyo kubakira umugore utishoboye

– Gutora Bahati kuri telefoni mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka ( Best male artistof the year  ) ni ukwandika ijambo  Groove ugasiga akanya ,  1A  ukohereza kuri 1819 . , ukohereza kuri 1819 .

– Mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza ( Best Video Video of The Year ) andika  Groove  usige akanya  5B wohereze kuri 1819 .

– Mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka ( Best Song of the year ) andika ijambo Groove  ugasiga akanya 12 A , ukohereza kuri 1819  .

Komeza utore Bahati Alphonse muri Groove Awards 2013 kuri  kuri internet wajya ku rubuga www.grooveawards.co.rw

Amatora yatangiye ku wa 14 Nzeri azasozwa ku wa 12 Ukwakira 2013 saa sita z’ijoro .  abakunzi ba Bahati n’indirimbo ze  arabasaba gukomeza ku muba inyuma mu mwereka urukundo mumufitiye mukamutora nkuko mwabikoze mu gihe gishize .

DORE INDIRIMBO YA BAHATI NA KING JAMES IRI GUHATANA MURI GROOVE AWARDS 2013


Posted by RENE — HUBERT

 

2,414 total views, 1 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

3 comments

  1. Amahirwe masa , nizere ko ubwo wakuye iriya muri Kenya nindi uzayitwara . kuko indirimbo yawe yaramenyekanye cyane ikindi ndabona warafashije umuntu kandi byaravuzwe nabyo cyane mu bitangazamakuru . GOOD LUCK .

  2. Kuki ari wowe mbona ukora ibi bikorwa gusa mu bahanzi ba gospel , ubushize numvaga ngo wabonye awards none wubakiye umuntu inzu , none se ubu nuyitwara uzakora iki ? wamugani wawe imirimo dukora niyo ituma Imana itugororera . amahirwe menshi

  3. Imana ikomeze kugufasha muri byose , turi kugutora kandi ntacyo uwakoreye Imana yabura kuko ntijya ikoza isoni .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress