” SINGIZWA ” N’indirimbo Bahati Alphonse yatuye abakunzi be . YUMVA HANO

Uyu muhanzi uri mu byiciro bitatu muri Groove Awards Rwanda 2013 , aribyo Male artist of the year , Song of the year ku ndirimbo “ Birasohoye ” na  ” Video of the year “ , ubwo yaganiraga n’ibyishimo.com    yadutangarije ko amagambo yo gushima Imana ubu ariyo amwuzuye mu mutima , nyuma yuko ibyo yagombaga kugeza kubakunzi be uyu mwaka byose akomeje kubigeraho , Bahati yagaye nk’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana wakoze ibikorwa byo gufasha abatishoboye uyu mwaka , anakomeza gukora indirimbo nka Birasohoye ,…

Kuri Bahati Alphonse ngo yumva ko Imana ikomeje kwagura impano ze cyane , ibi bikaba byaramuhaye kubisohorera muriyi ndirimbo nshya yise  Singizwa . muri iyi ndirimbo asingiza Imana cyane kubw’ibikorwa ikora byose .

Bahati Alphone na King James

Bahati Alphone na King James bakoranye indirimbo bise ” birasohoye “

Iyi ndirirmbo y’amajwi Bahati yasohoye ikaba yitwa “Singizwa”, akaba ariwe wayihimbiye nk’uko asanzwe yihimbira indirimbo ze zose, igatunganwa amajwi n’ibindi na Producer Aaron Niyitunga, iyi ndirimbo iri mu njyana y’ikinyafurika (Afrobeat).

Bahati yereka inshuti ze igihembo cya Groove Awards yarakuye muri Kenya

Bahati yereka inshuti ze igihembo cya Groove Awards yarakuye muri Kenya

Tubibutse ko mu mpera zicyumweru gishize ari nabwo uyu muhanzi Bahati Alphonse yashyikirijwe Certificate ze eshatu zerekana ko ari umwe mubahatanira ibihembo bya Groove Awards bizaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda, bikazaba kuri iki cyumweru kuva saa kumi z’umugoroba kuri Expo Ground Gikondo, nk’uko yabidutangarije , umuhanzi  Bahati yasabye abakunzi be gukomeza kumutora ku sms hamwe na interinete .

UMVA INDIRIMBO YA BAHATI YISE ” Singizwa ” free download

REBA UKO BYARI BIMEZE BAHATI AHABWA IGIHEMBO CYA GROOVE AWARDS .


Posted by RENE — HUBERT

828 total views, 2 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

IBITEKEREZO

  1. Ali Gilbert Dunia

    Nyagasani agumye amufashe mu migambi afite yogukora imirimo yayo

  2. TETY

    Imana imuhe umugisha kandi imufashe.

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>