Umwana yicaye ku ntebe ya Papa Francis yanga kuyivaho i Vatican / REBA VIDEO & AMAFOTO

Mu muhango wo kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Petero i Vatikani , kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 / 10 / 2013 , umushumba wa Kiriziya Gaturika yagaragaye agiye kuvuga ijambo ry’umunsi , nyuma y’akanya gato haje kuza umwana ukiri muto agenda agana aho ibyicaro bya Papa Francis byari biri . uyu mwana yagaragaye yurira ku ntebe ya Papa nuko aza no kuyicaraho , yanga kuyivaho .

Abashinzwe umutekano wa Papa n’ Abakalidinari bagerageje gukoresha uburyo bwose ngo bamushuke  ave kuriyo ntebe , bamuha ibihendabana ariko umwana akomeza kubabera ibamba .

Uyu mwana yicaye mu ntebe ya Papa

Uyu mwana yicaye mu ntebe ya Papa

Uyu mwana ahagurutse yaje kwitegereza Papa

Uyu mwana ahagurutse yaje kwitegereza Papa

Buri muntu wese wari muruyu muhango yatunguwe no kubona uwo mwana , nuko bamwe batangira gufata Telefone zabo na Kamera , batangira gufotora . nubwo bamwe barimo baseka abandi nabo bari bumiwe kuko batumvaga uko uwo mwana yageze muribi byicaro kuko Papa afite abashinzwe umutekano bakomeye .

 

3
Mugihe uyu mwana yahagurukaga akajya imbere , abandi bana bose baje kumushungera , banamwereka ko bamwishimiye cyane ari nako azamura amaboko nk’umuntu usoma Misa .

 

Papa yafashe uyu mwana mu mutwe

Papa yafashe uyu mwana mu mutwe

Papa Francis yahise amukora mu mutwe araseka ariko uyu mwana aramwihorera yikomereza ibyo yari yibereyemo aza no gucishamo amufata amaguru.

 

Uyu mwana yerekanye ko ntabwoba yarafite

Uyu mwana yerekanye ko ntabwoba yarafite

Nyuma y’icyo gikorwa cy’uwo mwana i Vatican, ku rubuga rwa Instagram benshi batangiye gukwirakwiza amafoto y’uyu mwana yicaye mu ntebe ya Papa Francis aho bamugereranya n’umushyitsiwatunguranye kwa Papa.

REBA VIDEO Y’UKO UYU MWANA YABIGENJE

Posted by RENE — HUBERT

469 total views, 3 views today

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

IBITEKEREZO

  1. uwitonze dominique savio

    birashimishije cyane!!!!! nge ndabona uyu mwana nk’umumarayika cyanga nkibuka yezu abwira abantu ati nimureke abana basange

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>