Abahanzi Bahati Alphonse na King James barasaba abanyarwanda gutora indirimbo yabo muri Groove Awards 2013

Ibihembo bya Groove Awards  bigiye gutangwa mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere , ibi bihembo bigizwe n’ibyiciro bitandukanye  bigera kuri 13 byose bigaragaramo abantu bakoze neza mu mwaka wa 2011 kugeza 2013 .

Ubwo twaganiraga na Bahati  Alphone  yatubwiye ko yishimira uburyo yakoze cyane bigaragara mu gihe gishize . ati “ Mubyukuri narakoze , kandi ibyo nifuzaga kugeraho nabigezeho , kuko nifuzaga ko nasohora indirimbo zitanga ubutumwa bwa Kristu kandi nyinshi zikagera kure hashoboka  . ikindi numvaga ko ngomba gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye  , mfasha abantu kugira icyo bageraho , ibi rero byagezweho kandi nzabikomeza kuko bituma Imana itugororera tukiri mw’isi kugeza igihe tuzaba tugiye mu bwami bwo mw’ijuru “ .

Bahati Alphone na King James

Bahati Alphone na King James

Bahati Alphonse na King James  bakoranye indirimbo bise “ Birasohoye  “ iyi ndirimbo nayo iri guhatanira igihembo muri  Groove Awards 2013  .

Mukiganiro ibyishimo.com  twagiranye na King James , yatubwiye ko yishimira ko indirimbo yakoranye na Bahati Alphone iri mu marushanwa ya Groove awards . King James yavuze ko we na Bahati Alphonse bakora indirimbo Birasohoye  , bari bagamije gushima Imana ko isezeranya kandi igasohoza .

King James yasoje asaba abakunzi be gukomeza gutora indirimbo Birasohoye mu bihembo bya Groove awards , mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza  y’umwaka muri gospel (Best  gospel Video ) bandika  ijambo Groove  bagasiga akanya  , bakandika 5b . bakohereza kuri 1819 .

Bahati yereka inshuti ze igihembo cya Groove Awards yarakuye muri Kenya

Bahati yereka inshuti ze igihembo cya Groove Awards yaherewe  muri Kenya

Bahati arahatana ku myanya igera kuri 3 ariyo Best Male Artist of The Year (Umuhanzi w’umugabo), Best Video Video of The Year (amashusho meza y’indirimbo y’umwaka , Birasohoye ),na Best Song of the year ( indirimbo nziza y’umwaka , Birasohoye) .

Bahati Alphonse mu gikorwa yari yateguye cyo kubakira umugore utishoboye

Bahati Alphonse mu gikorwa yari yateguye cyo kubakira umugore utishoboye

- Gutora Bahati kuri telefoni mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka ( Best male artistof the year  ) ni ukwandika ijambo  Groove ugasiga akanya ,  1A  ukohereza kuri 1819 . , ukohereza kuri 1819 .

- Mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza ( Best Video Video of The Year ) andika  Groove  usige akanya  5B wohereze kuri 1819 .

- Mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka ( Best Song of the year ) andika ijambo Groove  ugasiga akanya 12 A , ukohereza kuri 1819  .

Komeza utore Bahati Alphonse muri Groove Awards 2013 kuri  kuri internet wajya ku rubuga www.grooveawards.co.rw

Amatora yatangiye ku wa 14 Nzeri azasozwa ku wa 12 Ukwakira 2013 saa sita z’ijoro .  abakunzi ba Bahati n’indirimbo ze  arabasaba gukomeza ku muba inyuma mu mwereka urukundo mumufitiye mukamutora nkuko mwabikoze mu gihe gishize .

DORE INDIRIMBO YA BAHATI NA KING JAMES IRI GUHATANA MURI GROOVE AWARDS 2013


Posted by RENE — HUBERT

 

108 total views, 2 views today

Menyesha iyi nkuru inshuti zawe zose :
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

IBITEKEREZO

  1. Amahirwe masa , nizere ko ubwo wakuye iriya muri Kenya nindi uzayitwara . kuko indirimbo yawe yaramenyekanye cyane ikindi ndabona warafashije umuntu kandi byaravuzwe nabyo cyane mu bitangazamakuru . GOOD LUCK .

  2. Kuki ari wowe mbona ukora ibi bikorwa gusa mu bahanzi ba gospel , ubushize numvaga ngo wabonye awards none wubakiye umuntu inzu , none se ubu nuyitwara uzakora iki ? wamugani wawe imirimo dukora niyo ituma Imana itugororera . amahirwe menshi

  3. Imana ikomeze kugufasha muri byose , turi kugutora kandi ntacyo uwakoreye Imana yabura kuko ntijya ikoza isoni .

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>