Amateka y’Umugabo ukina yitwa Yesu muri Filimi ya the Passion of Christ .

The Passion of the Christ ni filimi yasohotse mu mwaka w’2004 ivuga ku buzima n’urupfu rwa yesu(Yezu) ku isi, umugabo ukinamo uba ukina yitwa Yesu (Role) yitwa Jim Caviezel , yavutse ku italiki ya 26/9/1968.

 

 Ubuzima n’amashuri ya Jim Caviezel:

Jim avuka ku babyeyi 2 ariko Margaret(nyina) na se witwa James Patrick Caviezel, uyu mugabo yavukiye mu igihugu cya leta zunze ubumwe z’amerika  muri leta ya washington avuka mu muryango w’abana 4 (Timothy,Ann, Amy, na Erin).

Yize amashuli abanza mu kigo cyitwa Mount Vernon, aho yamaze imyaka 2 gusa aza kwimukira mu kindi kigo cy’abakatolika kitwa O’Dea high school, mu guhindura ikigo byatewe nuburyo yakinagamo neza umukino wa  basket ball bigatuma icyo kigo kimuhamagaza, ageze mu mwaka wa nyuma w’amashuli yisumbuye indoto ze zo kuzakina muri NBA zarangiye ubwo yavunikaga kuburyo bukomeye ikirenge bikaza gutuma ahagarika gukina umukino wa basket ball, mu mwaka w’1987 nibwo yahawe impamyabushobozi ya kaminuza mu kigo yarangirijemo giherereye i washington.

Nguwo Jim ukina umwanya wa Yesu akubitirwa kwa pirato

Ubuzima bwe muri cinema:

Jim yatangiye gukina cinema mu mwaka w’1991 akina muri filimi yitwa  My Own Private Idahonyuma yiyo filimi yahise yimuka ava washington aho yaratuye yerekeza i los angeles kuzamura impano ye yo gukina ama filimi, mu 1994 yongeye kugaragara muri filimi yitwa Wyatt Earp,

 Ubuzima bwite bwa Jim Caviezel :

Jim Caviziel yashakanye n’umwalimu kazi witwa Kerri Browitt barushingana ku italiki ya 20/7/1996, nyuma y’amezi 2 gusa babana bahise barera abana 3 (adopter) bari bakuye mu gihugu cy’ubushinwa batagira iyo baba aribo Lynn Elizabeth , David Patrick na Bo.

Posted by Renox — THE KING OF THE GOSPEL STREET

 

265 total views, 1 views today

Menyesha iyi nkuru inshuti zawe zose :
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Koresha Facebook yawe uduhe igitekerezo kuriyi nkuru

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>