Abadiventisite bateza abo bashakanye inzara y’Imibonano mpuzabitsina baraburirwa

0
5621

Abakirisitu bo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bubatse ingo bagiriwe inama yo kwitwara neza mu gihe cyo gutera akabariro bakirinda kwima abo bashakanye kandi bagafata igihe cyo gutegurana kugirango bombi baryoherwe n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gifatwa nk’inkingi ya mwamba hagati y’abashakanye.

Ingingo yo kwitwara neza mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina yagarutsweho mu ijoro ry’ibiganiro ryari rifite insangangamatsiko igira iti ‘Our Marital Conflicts, the Opportunities they present’ igaragaza uburyo bwo gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye.

Iyi gahunda y’ibi biganiro yateguwe n’Icyiciro cy’Ubuzima n’Umuryango mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi basenga mu Rurimi rw’Icyongereza i Kibagabaga (Kigali English Church).

Muri ibi biganiro, inzobere mu byo kwigisha imiryango, Sentenga Peterson, yagarutse ku buryo gutera akabariro iyo bidakozwe neza ngo abashakanye babishire inzara usanga hari ubwo biteza ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo ndetse bigateza no gucana inyuma hagati y’abashakanye.

Yavuze ko iyo abantu bakimara gushakana batarabyara usanga bakora imibonano mpuzabitsina ku buryo bwiza kandi buri wese agaha iki gikorwa umwanya n’agaciro bihagije kandi bombi bikabanenezeza ariko bamara kubyara ugasanga umugore arita ku bana no ku turimo two mu rugo kurusha uko yita ku mugabo we.

Ati: “Abana iyo bamaze kuvuka biteza ibibazo bikomeye cyane kuko umugore iyo abonye umwanya awumarira mu bana anareba ibyo mu rugo. Umugabo na we yaza nk’aho yarebye ibyo yafasha umugore ngo bagire vuba baze kuruhuka ugasanga agiye nko kureba umupira, ahugiye kuri WhatsApp cyangwa akareba televiziyo n’ibindi.”

Abagabo na bo bagarutsweho aho ngo usanga bibera mu kureba imipira, za filimi na WahtsApp ntibafashe abagore babo imirimo bigatuma abagore bananizwa n’iyo mirimo bakagera ku buriri bananiwe badashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Abagabo kandi ngo usanga bakunze kugera mu rugo aho kubanza kuganiriza abagore babo no kubategura kwinjira mu gikorwa cyo gutera akabariro bagahita binjira mu gikorwa cyo gutera akabariro ugasanga barangije ari bwo abagore bagitangira kwiyumvamo igikorwa.

Ibi ngo biteza ikibazo kuko umugore ababazwa cyane no guhora akora imibonano mpuzabitsina ntarangize.

Aha yagize ati: “Noneho rero umugabo aratashye aho kwita kumenya uko umugore yiriwe, uko ameze muri ako kanya agahita yinjira mu gikorwa akaba ararangije ariko atamutegereje ngo na we arangize, aho ngaho asiga amubabaje kurenza kubireka.”

Iyo imibonano ikozwe nabi gutya mu gihe kirekire ngo bigera aho umugore akajya yangira umugabo we ko bakora imibonano bikarema mu muntu icyo Sentenga yise inzara yo gukora imibona mpuzabitsina bikaba byanatuma umwe aca mugenzi we inyuma akajya gushaka umumara iyo nzara.

Ati:“Ni hahandi ajya ku kazi agasore kamubwira utugambo twiza cyangwa se undi mukobwa akamubonamo iyo nzara, ukaba uteje uwo mwashakanye kuguca inyuma kubera kumwima.”

Yakomeje agira ati: “Abantu ni abantu mu itorero naho bibaho, uw’itorero niba atanga amananiza ku wo bashakanye ni ngombwa ko tubivuga, niba ajya amara icyumweru ntacyo amariye uwo bashakanye kandi bose bahari ni ikibazo kandi kigira ingaruka zo gucana inyuma.”

Sentenga avuga ko ku bagishakana nk’abageni bishobora gutwara nk’iminota 20 kugira ngo umugabo abe amaze gutegura umugore we na we yiyumve muri icyo gikorwa na ho ku basanzwe babimenyereye ngo bitwara nk’iminota iri hagati ya 10 na 15.

Ati “Bisaba ko muganira, niba ari ugusomana musomane, niba ari ibiki mubikore ariko atari ugupfa kurira ngo birangiriye aho ngaho kuko umugore iyo atarangije aba asigaranye ingorane. Hari igihe usanga umugabo yanyuzwe ariko umugore atahaze.”

Muri iyi minsi gucana inyuma hagati y’abashakanye ni imwe mu ngorane zugarije umuryango nyarwanda ndetse kenshi ni na byo biviramo abashakanye guhora mu makimbirane adashira bikaba byanabaviramo gutandukana.

Gutandukana kw’abashakanye rero ntibiboneka mubadakijijwe gusa kuko no mu bakirisitu ndetse yewe no mu bakuru b’amatorero n’amadini na ho bireze.

Ibi bikaba ari byo byatumye Ubuyobozi w’Icyiciro cy’Umuryango muri Kigali English Church butegura ibi biganiro kugirango abashakanye basobanukirwe akamaro ko gutera akabariro mu mibanire myiza yabo.

Ibi biganiro n’umusangiro byitabiriwe n’abagera ku 120
Mu 120 bitabiriye ibi biganiro harimo 20 b’urubyiruko dore ko na bo baba bitegura gushinga ingo
Nyuma y’ibi biganiro abagore bagiriwe ubuntu bwo kwakirwa n’abagabo babaha amafunguro

AMAFOTO: IGIHE

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::