Abagaturika benshi muri Austria ntibavuga rumwe ku itegeko ryemera ubutiganyi

0
141

Urukiko rushinzwe kubungabunga itegeko nshinga muri Austria ryatangaje ko itegeko ryemerera abatiganyi gusezerana imbere y’amategeko rizatangira kubahirizwa mu ntangiro za 2019, mu gihe benshi mu bakirisitu gatorika ari nabo biganje muri iki gihugu batemeranywa naryo bavuga ko ribangamiye umuco wabo.

Urukiko rwatangaje ko nubwo abatinganyi basanzwe bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bashyingiwe, nk’uko byemejwe mu 2010 itandukaniro riri hagati yo gushyingirwa no kwemererwa kubana nuko bazaba bafite uburenganzira n’inshingano nk’iz’abandi bashyingiwe, hatabayeho guhohotera ababana bahuje ibitsina.

Iryo tegeko rikomeza rivuga ko bizaba ngombwa ko andi mategeko mbonezamubano agomba guhinduka bityo ahavuga ku bantu babiri bafite ibitsina bitandukanye hagakosorwa kugira ngo ari ababana bahuje n’abadahuje ibitsina baryisangemo.

Iri tegeko rirareba kandi abagore babiri basabye gushyingirwa byemewe n’amategeko ,ariko bakabyangirwa n’abayobozi bo muri Vienna.

Amakuru dukesha BBC News avuga ko kuva Ubuhorandi bwaba igihugu cya mbere mu kwemerera abatiganyi kubana byemewe n’amategeko mu 2001, ibindi bihugu 15 m’uburayi ,n’ibindi byo m’uburengerazuba bw’uburayi byararyemeje nabyo.

Iri tegeko biravugwa ko ryaciyemo Austria ibice bibiri,aho ishyaka rya”The Conservative People’s Party” rivuga ko rizemera iryo tegeko,ariko ishyaka ” The Far-right Freedom Party ” bakomeje kurwanya ubutinganyi bivuye inyuma. Aya mashyaka yombi akaba ariyo afite imyanya myinshi muri guverinoma.

Austria ntabwo yakozweho cyane n’ibibazo by’amadini nk’ibindi bihugu byo m’uburengerazuba bw’uburayi, nk’uko tubikesha World Atlas 61% babarizwa mu idini gatorika ari nako raporo dukesha idini gatorika yo mu 2016 ivuga ko umubare w’ababatijwe wikubye kabiri bitewe n’impunzi z’abayisilamu bahinduriye mu gatorika , hamwe n’abandi 10% mu yandi madimi ya gikirisitu.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::