Abahatanira kubaka umuhanda wa Gariyamoshi Dar es Salaam-Kigali bamenyekanye

0
216

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, ku wa 17 Ugushyingo, cyatangaje ibigo bizahatanira isoko ryo kubaka umuhanga wa gariyamoshi wa kilometero 1673 uzahuza icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, umujyi wa Kigali mu Rwanda na Musongati mu Burundi.

Uwo muhanda witezweho kwihutisha iterambere muri Afurika y’Uburasirazuba

Binyuze muri RTDA, u Rwanda rwahawe ubushobozi bwo gutanga isoko ryo kubaka uwo muhanda , rwatangaje ko abazapiganira kuwubaka ari:

• China Railway Group;
• Sinohydro Corporation Ltd with China Railway Materials and Beijing National Railway Research & Design Institute of Signal & Communication Group;
• China Communications Construction Co;
• Yapi Merkezi İnşaat;
• Il & FS Transportation and Frontline Development;
• Grindrod Rail;
• Kolin İnşaat, Turizm Sanayi ve Ticaret;
• China Civil Engineering Construction Corp;
• Aveng Group with Arcus Gibb, Siemens, CTLE, DBSA, KfW, Deutsche Bank and Euler Hermes;
• Transet;
• Mota-Engil Engenharia e Construção África;
• NGE Contracting with TSO, Alstom and System.

RTDA yasabye ibigo bitibonye kuri uru rutonde gukomeza ubufatanye bwo kuzamura ibikorwa remezo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Uwo mushinga wahawe izina rya DIKKM, rigizwe n’inyuguti zibanza z’aho uwo muhanda uzanyura hose (Dar es Salaam-Isaka-Keza-Kigal-Musongati).

JPEG - 262.3 kb
Inzira umuhanda wa DIKKM uzanyuramo

Hazubakwa kilometero 970 zo kuva Dar es Salaam kugera Isaka, 407 km kuva Isaka kugera Keza. Uzaba ureshya na kilometero 123 ku butaka bw’u Rwanda naho mu Burundi ufite km 172. Uzajya wakira gariyamoshi zifite metero 2000 z’uburebure, zishobora kwikorera toni 32.4 ku rugingo rumwe.

Wubatswe mu rwego rwa gahunda z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’Ubumwe bwa Afurika zo kuzamura ibikorwa remezo mu karere.

Umuraza Angelique

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::