Abakaridinali ba kiliziya Gatolika bakomoka muri Afurika

0
381

Muri Kiliziya Gatolika abakaridinali ni abantu bihaye Imana bo ku rwego rwo hejuru ku buryo bakunda kwibera i Vatikani nk’abajyanama b’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi (Papa).

Aba ni na bo batorwamo umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi iyo uwari uriho atakiriho cyangwa ageze igihe cyo gusimburwa.

Umushumba wa kiliziya Gatulika ku isi ni we utangaza abashyirwa muri urwo rwego, muri Afurika ndetse n’ahandi usanga hari ibihugu biba bidafite umukaridinali n’umwe.

Iki ni icyegeranyo cy’urutonde rw’abakaridinali b’abanyafurika, igihe bavukiye n’ibihugu bakomokamo. 

  1. Karidinali Wilfrid Fox NAPIER

Uyu mu Karidinali yavutse mu mwaka wa1925, akaba ari uwo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

  1. Alexandre Do Nascimento

Karidinali Alexandre yavutse mu mwaka wa 1925, yavukiye i Luanda mu gihugu cya Angola.

  1. Christian Wiyghan Agré

Uyu we yavukiye mu gihugu cya Kameruni i Douala mu mwaka wa 1930.

  1. Bernard Agré

Uyu yavukiye i Abidjan mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu mwaka wa 1926.

  1. Antonios NAGUIB

Yavukiye mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Alexandriya mu mwaka wa 1935.

  1. Peter Kodwo Appiah TURKSON

Uno mukaridinali yavukiye i Cape Coast mu gihugu cya Ghana mu mwaka wa 1948.

  1. Robert SALAH

Yavukiye mu gihugu cya Gineya  mu mwaka wa 1945, amateka agaragaza ko ari umuntu w’ingirakamaro mu kwemera kw’abanyafurika.

8. John NJUE

Ni umukaridinali ukomoka mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi akaba yaravutse mu mwaka wa 1944.

  1. Alexandre José Maria Dos Santos

Yavukiye mu gihugu cya Mozambique  mu mujyi wa Maputo mu mwaka wa 1924.

10. Francis ARINZE na Antoni Olubunimi OKOGIE

Karidinali Francis yavurse mu mwaka wa 1932, na ho Karidinali OKOGIE avuka mu mwaka wa 1936. Aba bakaridinali bombi bakomoka mu gihugu cya Nigeriya.

  1. Emmanuel Wamala

Yavukiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa1926 mu mujyi wa Kampala

12. Laurent PASINYA MONSENGWO
Uyu mukaridinali akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba yaravutse mu mwaka wa1939

13 Théodore-Adrien SARR

Karidinali Adrien SARR yavutse mu mwaka wa 1936 i Dakar mu gihugu cya Senegale. Inyigisho ze zubatse abatari bake, aho yavuze ko umubatizo udahagije, kandi ko umuntu ataba umukirisitu ako kanya ahubwo ko biza buhoro buhoro. 

  1. Gabriel ZUBEIR WAKO

Akomoka  Muri Sudani mu mujyi wa Khartoum akaba yaravutse mu mwaka wa 1941

  1. Polycarp PENGO

 Karidinali Polycarp akomoka mu gihugu cya Tanzaniya mu mujyi wa  Dar-Es-Salaam, akaba yaravutse mu mwaka wa 1944.

16: Medardo Joseph MAZOMBWE

Uno mu Karidinali akomoka mu gihugu cya Zambia mu mujyi wa Lusaka  akaba yaravutse mu mwaka wa 1931

Nubwo abakaridinali bakomoka muri Afurika bagwiriye ariko kugeza magingo aya nta mushumba wa kiliziya gatulika ku isi urayiyobora afite inkomoko kuri uyu mugabane.

Aba Karidinali baba ari abajyanama ba hafi b’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::