Abakirisito ba Huye bagaragarije Theo Bosebabireba urukundo rudasanzwe. (AMAFOTO)

0
149

Mu giterane cyateguwe n’amatorero yose akorera mu karere ka Huye kikakirwa na Paruwasi ya Matyazo yo mu itorero rya ADEPR, kigahuza abakirisitu bose b’aya matorero ndetse n’abayobozi bayo, umuhanzi Uwiringiyimana Theogene bakunda kwita Bosebabireba, yanyuze imitima yabo bananirwa kwiyumanganya bacinya akadiho.

Mu buryo busa n’aho butagikoreshwa n’abahanzi bakomeye, mu kuririmba kwe, Bosebabireba yashyiragamo indirimbo nk’ucuranga bisanzwe harimo n’amajwi hanyuma nawe agafata indangururamajwi rimwe na rimwe ikanga kuvuga ntaririmbe  akaza gufatira aho bigereye ariko  ntibyabujije abari bitabiriye iki giterane kunezerwa cyane abasheshe akanguhe.

Uyu muhanzi kandi yari ari kumwe n’umusore wari umuri hafi bisa nkaho yamucungiraga umutekano no kumufasha mu bundi buryo (protocol). Iki giterane cyatangiye ku wa 2 Werurwe 2017 gifite intego iri muri Zaburi 103: 1-3.

Uyu musore yari amugaragiye aha yari amubanje imbere ngo arebe aho Theo ari bwicare

Nta mucuranzi kuko yashyizemo indirimbo nawe agafata indangururamajwi

Nubwo yaririmbye mu buryo bugenda bukendera ntibyabujije abantu kwizihirwa

Byari byabarenze baranasimbuka

Bamwe bafataga amafoto y’urwibutso

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::