Abakobwa batatu bakurikiranweho gufata ku ngufu Pasiteri

3
56

Abakobwa batatu bava inda imwe bakurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu Pasiteri mukuru w’Itorero basengeragamo. Iki cyaha ngo cyakozwe ubwo bahamagaraga uyu mukozi w’Imana mu rugo aho batuye , ahageze ntibamurebera izuba.

Sandra Ncube w’imyaka 21 , Riamuhetsi Mlauzi w’imyaka 23 na mukuru wabo Mongiwe Mpofu w’imyaka 25 nibo bakurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukozi w’Imana bamushukishije amafaranga.

Umushinjacyaha Petros Shoko yemeje ko uwahohotewe ari Pasiteri w’Itorero riherereye Cowdray Park  muri Bulawayo muri Zimbabwe.

Ati :” Pasiteri yemerewe amafaranga na bariya bakobwa , bamusaba kujya kuyafata aho batuye . Ahageze umwe mu bakobwa yamusabye kwinjira mu nzu , ahageze asanga undi yiyambuye imyenda , bamusaba kuryama ku buriri arabyanga , ari nabwo bose uko ari batatu bahise batangira kumwishimishaho bamwambura imyenda yari yambaye baramusambanya. Ncube niwe watangiye kumukorakora mu gatuza agerageza kumwiyaka.”

Yongeyeho ati :” Mpofu niwe wagiye mu kindi cyumba kuzana udukingirizo , bitewe nuko Pasiteri yari yanze kuryamana nabo , bamubwira ko hari udukingirizo bafite ajya kutuzana.”

Sandra Ncube ashinjwa kuba ariwe wateguye umugambi wo gusambanya Pasiteri
Sandra Ncube , Riamuhetsi Mlauzi na mukuru wabo Mongiwe Mpofu

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. paster yitubushya yabikoze kugirango abone cash namukobwa wafata umugabo kungufu niyo baba ijana nibafata umugabo kungufu ubwoba wagira nibwashobokako ubikora kungufu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::