Monday , 29 May 2017

Abakozi b’Itorero ‘ ADEPR ‘ baganiriye ku iteganyabikorwa rya 2017 basabwa gukorera hamwe

Kuwa mbere tariki ya 09 n’iya 10 Mutarama 2017 kuri Hotel Dove ku Gisozi hateraniye inama yahuje abakozi ba ADEPR bakora imirimo tekinike kugira ngo bategure ibikorwa biteganijwe mu mwaka wa 2017.

Abakozi batumiwe mu nama ni abakora ku biro bikuru mu mashami ya ( DEVE, Development, Finance, Human Ressource, Infrastructure, Plannification, Partnership, Legal Advisor, Internal Audit ) hakiyongeramo n’abayobozi bari kumwe n’abacungamutungo b’ibigo bya ADEPR bicuruza ( CEFOCA, UCC ), ibigo nderabuzima ( Mashesha, Ngange, Rwerere ), ibitaro bya Nyamata n’amashuri yisumbuye yigenga aho habashije kuboneka ( IPG, na E.S. Maheresho ).

Nyuma yo kwakirana kubakozi bitabiriye inama, umukozi ushinzwe isuzumabikorwa n’iteganyabikorwa yasobanuye ko ibikorwa bikorerwa mu itorero bizajya bisangizwa abandi kugira ngo buri wese amenye ibyo mugenzi we akora ndetse habeho gutanga ubujyanama bw’ibikwiye kunozwa ubihawe n’abagenzi bawe.

Yashimangiye ko inama nk’iyi isuzuma ibikorwa izajya iba buri gihembwe kugira ngo ibitagenda neza hatangwe inama, aho bigenda neza haterwe ishyaka kugira ngo barusheho.

Umunyamabanga Mukuru w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda Rev. Sebagabo Leonard yashimiye abitabiriye iyi nama  ku bw’imirimo myinshi bakoze, abasaba kwigira cyane ku nzego za gipastori zo zikataje mu guhana amakuru ko uwo muco wo gusangira amakuru ku buryo bwihuse wagera no mu mashami ndetse n’ibigo bya ADEPR.

Umuyobozi mukuru w’imari n’ubukungu Madame Mutuyemariya Christine mu gusoza iyi nama nawe yibukije  abakozi ko bakwiye gushyira umutima mu mirimo bashinzwe kuko ibyo bakora byose ari ku nyungu z’abanyetorero benshi bagize ADEPR, anasaba ko uyu muco wo gukorera hamwe wakomeza kandi ntihagire uvunisha mugenzi we.

Abakozi kandi basabwe gukora cyane barebera ku iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda , kubwo gukora cyane ndetse no gukorera ku mihigo.

Dove Hotel niyo nyubako Abakozi b’Itorero rya ADEPR bari bateraniyemo baganira ku iteganyabikorwa rya 2017 , aho basabwe gukorera hamwe

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

4,077 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Murakoze kuri iyi nkuru muduhaye ariko se iyi nyubako niyo bakozi ba ADEPR???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress