Monday , 23 January 2017

Abakristu bo mu Itorero Elim Community Church bakomeje gukuramo akarenge bashinja ubuyobozi guha ikaze abavugabutumwa bariho imiziro harimo Eddy Kamoso …

Itorero Elim Community Church rikorera mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo , mu kagari ka Rwezamenyo  rikomeje kubura bamwe mu barisengeragamo , barimo n ’ abari abayobozi barishinja guha ikaze Abavugabutumwa bafite imiziro .

Bamwe muri abo haravugwamo umuhanzi akaba n ’umuvugabutumwa Eddy Kamoso bashinja guta umugore we akajya i Burundi agashaka yo undi , ndetse na Reverand Pasiteri Claude Kabarisa wasengewe mu Itorero El Bethel bakamushinja gushaka umugore bagatandukana babyaranye impanga , agahabwa gatanya ( divorce ) agashaka undi .

Umwe mu bakristu basohotse muri Elim Community Church yatangarije ikinyamakuru Ibyishimo.com ko bamaze gusohoka ari benshi bitewe nuko batihanganiye imwe mu myanzuro yafatwaga n umuyobozi mukuru wèItorero .

Ati  :”  Nasohotse tariki 10 Mutarama umwaka ushize . Ubu maze umwaka umwe kuko uyu munsi turi tariki 10 Mutarama 2017  . Icyabiteye kugirango dusohoke , habayeho kutumvikana (…) nuko uwari Pasiteri wacu cyangwa umuyobozi wacu yaragiye kuzana ibintu birenze . Yajyaga  azana abantu bataye abagore bakabwiriza , abantu batwaye amada badafite abagabo agashaka ko tubinjiza mu Itsinda ’ Getseman Gospel Ministries ’ ari nayo yabyaye Itorero Elim Community Church .

Eddy Kamoso yashyizwe mu majwi  ko ari umwe  mu mbarutso  zatumye umubare munini usohoka mu Itorero bitewe n’imico bamuziho .

Ubusanzwe  Umushumba   mukuru w’itorero  Elim Community   Church   Pasiteri  Gatete Alfred    ni    Nyirarume w’Umuhanzi Eddy Kamoso . Ibi biza ku isongo mu kuba yarahawe umwanya wo kubwiriza Abakristu bo muri Elim kandi bamuziho umuziro .

Gatabazi Jean Claude  yagize ati :“ Urabizi ko Eddy Kamoso  yataye umugore inaha mu   Rwanda   ageze i Burundi   arongora   undi aza amuzanye , mu cyumweru   kimwe   nk’  Abayobozi   b’Itorero   tubona Nyirarume   amuhaye   agatuti ngo yigishe . Ntago   bamwe mu   bayobozi twishimiye uburyo Eddy Kamoso yazanwe mu Itorero   agahabwa   agatuti nta kujya   inama kubayeho nk’abayobozi kuko yari Nyirarume kandi tumuziho ingeso mbi . Kuko twari twarakoranye umurimo w’Imana muri Assamble de Dieu i Nyamirambo , niho twarerewe kwa Pasiteri Rwabikinga . Tuvayo bitewe n’ibibazo Gatete yari yaragiranye na Pasiteri Rwabikinga , byabindi nyine usanga abantu dukunda itsinda kuruta uko dukunda Yesu Kristo ( …) biba ngombwa yuko itsinda ryose tumukurikira  tuvuga  tuti ‘ nta mpamvu yo kuva muri  Getseman Gospel Ministries  twarayiruhiye .”

Yongeyeho ati :” Ni nabyo  byabaye mu Itorero  Bethesda kwa Bishop Rugamba bamuhagarika ( Gatete A. ) . Ntabwo wenda bamwe mu bayobozi twari twirengagije amafuti ya Gatete ahubwo twakurikiye Itsinda cyane tuvuga tuti ‘ nta mpamvu yo kuva muri Getseman twarayivunikiye ‘ , pe amakosa yo twarayabonaga ariko nawe akatubwira ko bashaka gucamo kabiri itsinda .

Eddy Kamoso bivugwa ko yahawe umwanya wo kwigisha no kuririmba  mu Itorero riyobowe na Nyirarume abo bayoboranaga batatanze ubwo burenganzira .

Abari    bagize   Getseman   bahamagaye Bishop Rugamba ngo bamenye ikibazo afitanye na Gatete , ababwira ko nta gihari kandi kiramutse kinahari bakwicara bakagikemura . Ibi byakurikiwe nuko iri tsinda hafi ya ryose ryasohotse mu Itorero hatangira intambara y’amagambo.

Bati :” Twigeze no gutumira Bishop Rugamba turamubaza tuti ‘ Ese ibibazo twumva mufitanye na Gatete hari ibihari ? Aratubwira ati nta bihari ariko binahari twabicyemura nk’abantu b’Abayobozi . Iyo rero niyo yabaye iturufu yo kumva ko bishoboka ko bamurenganyije ariko haribyo twari tuzi natwe .”

Umwe mu basohotse mu Itorero kandi warufite umwanya yatorewe mu buyobozi yatangarije ikinyamakuru Ibyishimo.com ko batishimiye imyanzuro yafashwe n’Umushumba mukuru  w’itorero  Elim Community Church Pasiteri  Gatete Alfred .

Reverand Pasiteri  Claude Kabarisa yabaye ikibazo cya kabiri  cyatumye hari umubare munini usohoka mu Itorero .

Manzikazi   waririmbaga   cyane n’umutware we Innocent . Papa Prince , Maman   Ganza n ’impanga ye , Umuyobozi w’ amabyeyi mu Itorero n ’uwari umwungiriza we , Albert wafatwaga nk’inkingi ya mwamba mu Itorero warumaranye n’itsinda Getseman imyaka ikabakaba 20 , n’abandi basubiye mu Itorero rya ADEPR , Zion , Restoration Church ndetse n ’abandi basaga 90% bagarutse mu Itorero bahozemo ariryo Bethesda Holy Church.

Pasiteri Gatete ngo iyo yabazwaga impamvu itumye Albert agenda ngo yasubizaga ko ari Bishop Rugamba wamwemereye amafaranga ngo asubire mu Itorero yahoze , bakwiye kumureka akagenda , nkuko umwe mu basohotse muri Elim yabidutangaje .

 

 

Ubuyobozi bw’Itorero Elim Community Church buvuga iki kuri iki kibazo ?

Umushumba mukuru w’Itorero  Elim Community Church Pasiteri  Gatete Alfred avuga ko nta gitangaza kirimo kubona abakristu baza mu Itorero bagasohoka bajya mu yandi matorero . Ati : ” Mu  Itorero buriya niko bigenda abantu bamwe barinjira abandi bagasohoka ku mpamvu zitandukanye . Ibyo rero ngirango ahari  biri mu matorero yose  , ngirango nta torero rishobora kumara umwaka wose nta muntu n’umwe wigeze asohokamo ngo ajye  murindi (…) . Hari abagiye bava mu Itorero bitewe n’uko ibivuga twimukiye i Nyamirambo , hari abantu habereye kure bituma badakomeza kuba mu Itorero , hari n’abari barahimukiye bafata umwanzuro wo kugenda bakajya mu yandi matorero , ndetse n’abandi bagenda baza twahasanze bakaza  mu Itorero ryacu . Nkeka ko atari igitangaza ni ibisanzwe rwose . ”

Akomeza avuga ko icyamuraza ishinga ntagoheke  ari ukubona intama ashumbye zagiye mu byaha , ariko kandi bibabaza kubona abantu bareze bajya mu yandi matorero . Ngo kuba bava mu Itorero rye bakajya murindi nta gitangaza kirimo . Ngo abagenda bose babasezeraho neza kandi imibanire yabo ikomeza kugenda neza nubwo hari bamwe mu basohotse bavuga ko imibanire itameze neza .

Abajijwe ku cyemezo yafashe cyo kuzana abavugabutumwa bafite imiziro ngo babwirize mu Itorero , uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma . Ati :” Ibyo biratangaje , kuko icyo ntago nshobora kugikora . Bene ayo makosa sinjya nyakora nubwo hari abava mu rusengero bakumva ko basebanya . Nta muntu watenzwe uretse no gutengwa nta n’umuntu ufite ubuhamya bubi ushobora kuza kwigisha mu Itorero ryacu ngo yigishe .”

Umushumba mukuru w’Itorero  Elim Community Church Pasiteri  Gatete Alfred yahakanye amakuru avuga ko Reverand Pasiteri  Claude Kabarisa yabwirije mu Itorero ayoboye , avuga ko amuzi ariko urwego ariho rutamwemerera kubwiriza abakristu b’Itorero  Elim Community Church .

Abajijwe kuri Eddy Kamoso , yavuze ko batamwakiriye mu Itorero , ngo kuko nawe atabemereye bitewe nuko akorera ahantu henshi hatandukanye . Ngo mu gihe yaba abemereye kuza mu Itorero ryabo bamwakira . Mu ijambo rye Pasiteri  Gatete Alfred ati :” Ntago twamwakiriye , uretse ko kutamufata nuko atatwemereye bitewe nuko akorera ahantu henshi hatandukanye , ariko atwemereye twamwakira . Ibyo kwihana n’ibibazo  yahozemo byararangiye  kandi yihannye n’imbere y’abandi bashumba , n’ibibazo yarafitanye n’umugore we wa mbere byararangiye ( …). Ntabwo ari buri muntu wese waza kubwiriza muri Elim , kandi we ni umuririmbyi kandi araza tukamuha umwanya wo kuririmba . Ndi umwe mu bantu bamubaye hafi , ndi Nyirarume , ndi umwe mu bantu babashije kumuba hafi yaba i Burundi n’ahandi . Twe muri Elim ntacyo tumufataho nk’imiziro twebwe .”

Pastor Gatete Alfred

Umushumba w’itorero Elim Community Church Pasiteri Gatete Alfred yemeza ko gusohoka mu Itorero ari ibisanzwe mu matorero yo mu Rwanda .

Umushumba mukuru w’Itorero  Elim Community Church Pasiteri  Gatete Alfred ahuza bimwe mu bibazo Itorero rye rifite n ibindi bibazo byigeze kuba mu myaka yashize ubwo havugwaga amagambo menshi bitewe nuko basohotse mu Itorero Bethesda Holy Church .

Turabagezaho igice cya kabiri cy’iyi nkuru  mu makuru yacu ataha :

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa   Aimable

9,510 total views, 11 views today

2 comments

  1. Pastor Gatete, reka akebo wagezemo abandi nawe ukagererwemo!!!!!! Ndumva bisekeje ukuntu wandikishije abandi mu binyamakuru kdi bo unababeshyera ibintu bitari ukuri, uharabikana ngo hari agakecuru kabaha imbaraga kaba mu nzu yabo!!!! haaaaaaaaa hama hamwe urebe Imana nyamana Uriya mukozi wayo ukorera mu kuri no mu mwuka!!!!!! izo ni ingaruka uri kubona, ahubwo nturazibona hacyaza n’ibindi…..Bishop RUGAMBA umutunze urutoki aba arutunze mu mboni y’ijisho ry’Imana.

  2. Wowese Uvuga ibyo Ubwo ufite umwuka W’Imana?!
    Wuzuyemo amarangamutima Gusa.ariko ijuru muvuga yuko munjyamo murarizi?cyagwa muzi amategeko cg icyo bisaba kurinjyamo!
    Mwese muhatana namanyanga Gusa,mwihaga imyuka mudafite Gusa harabasenga byukuri.
    Ariko mutuze kugirango tuzagereyo ntibisaba yuko ubanza kwitwa:Apotre,Bishop,Pastor nibindi mwiyita.
    Dusenge Imana itwiyoborere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress