Abandi bagore bari mu byishimo , naho umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ararira ayo kwarika — AMAFOTO.

1
195

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mukuru wahariwe Abagore , Umuhanzikazi  Maman Paccy uririmba indirimbo zihimbaza Imana ari mu gahinda yatewe n’amabandi  yaraye ateye iwe agacukura inzu ye , akanangiza bikomeye imodoka agendamo iri mu bwoko bwa Carina E.

Ibi byabereye i Kabuga aho atuye mu Murenge wa Masaka , mu kagari ka Gako , Umudugudu wa Rebero ho mu Karere ka Kicukiro .

Ahagana saa cyenda z’ijoro nibwo abajura basimbutse urugo ( igipangu ) rwa Maman Paccy , batangira gucukura inzu ye ari nako bagerageza gufungura imodoka ngo batware radio yayo , ariko ntibyabakundira . Iyi modoka bayimenaguye ibirahure nkuko muza kubibona mu mafoto .

Abandi bagore bari mu byishimo , naho Maman Paccy ari mu gahunda kubera imodoka ye yangijwe bikomeye

Aganira n’umunyamakuru wa Ibyishimo.com mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Werurwe , Maman Paccy warufite agahinda yatangaje ko iki kibazo yamaze kukigeza ku nzego z’ibanze nazo zakigejeje kuri Polisi .

Ati :” Hari nka saa cyenda zijoro , basimbutse igipangu bangwa imbere mu rugo. N’inzu ifite ibyumba bitanu na saro kandi tuyibamo . Imodoka bayimenaguye , naho radiyo bayikuyemo irabananira barayimenagura . Abayobozi bahageze  bambaza ibyo batwaye . Umuyobozi w’Umudugudu yahageze na bagenzi be , byose babyanditse kandi babijyanye no kuri Polisi .

Maman Paccy avuga ko ibyangijwe byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe .

Mu magambo ye yatangarije umunyamakuru wa Ibyishimo.com , Maman Paccy yagize ati :” Byose nibyo bangirije bifite agaciro hafi Miriyoni .”

Maman Paccy umwaka ushize wa 2016 yari mu bahanzikazi batanu  b’indirimbo zihimbaza Imana bitwaye neza mu Rwanda . Ibi byamuhesheje amahirwe yo guhatanira ibihembo bitangwa na Groove Awards Rwanda .

Iyi modoka bayimenaguye ibirahure.

Radiyo bayikuyemo irabananira barayimena .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::