Abanyamadini basabwe ubufatanye mu kurwanya ubutekamitwe n’uburaya bishobora gutuma urubyiruko rubura ijuru

0
433

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko, Emmanuel Bigenimana, yasabye abanyamadini n’amatorero ubufatanye mu guhanga imirimo no kwigisha abakirisitu kwizigamira kugirango bifashe mu kurwanya urubyiruko rwirunduriye mu buraya no mu butekamitwe kubera ubukene.

Ibi Emmanuel Bigenimana yabigarutseho kuri uyu wa 06 Gashyantare 2018, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kwizigamira mu madini n’amatorero yose yo mu Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko Emmanuel Bigenimana yabwiye abakuru b’amadini n’amatorero ko bakwiye gushishikariza abakirisitu umuco mwiza wo kwizigamira, ndetse no guhanga umurimo bityo ubukene ndetse n’ibyaha bikorwa n’urubyiruko bikagabanuka.

Yagize ati:”Ntabwo muzabuza urubyiruko guteka imitwe kandi rukennye, ntabwo uzabuza umukobwa umaze imyaka irindwi arangije nta kazi afite ngo umbwire ngo uzamubuza gukora uburaya ngo bikunde kandi akeneye amavuta yo kwisiga ndetse no kuza mu giterane asa neza nk’abandi, ntabwo muzabuza abaturage kwiba ibitoki kandi baburaye ngo byemere, iyo ni imbogamizi dufite kandi namwe mufite.

Yabwiye aba banyamadini ko ubushake bagira mu kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bushobora kuba imfabusa mu gihe baba birengagije ko ubukene ari imbogamizi ikomereye abakirisitu cyane cyane ab’urubyiruko ishobora gutuma bacumura.

Ati: ”Niba mukeneye kuzajyana mu ijuru urubyiruko mureke tugirane ubufatanye dukorane kugirango twubake igihugu, twubake amadini yacu, none se urubyiruko rwacu ruri i Wawa ntiruba rufite amadini rukomokamo, bivuze ngo biradusaba guhanga imirimo kandi ifatika”

Bigenimana yemereye ubufatanye amadini n’amatorero gufatanya kubaka u Rwanda. Yabibukije ko bakwiye kwibuka ko Roho nzima itura mu mubiri muzima bityo ko ibitunga umubiri biba bikenewe kugirango ibya mwuka na byo bibone gushinga imizi mu bakirisitu.

Ati”Mwubahe amahame yanyu mwibuke ko nyine roho nzima iba mu mubiri mu zima, izo ndangagaciro mwigisha kandi natwe twigisha ni umurimo dusangiye, tuwukomeze, murahari kandi natwe turahari tuzafatanya kandi bizagenda neza.”

Umuyobozi w’amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali Bishop Innocent Nzeyimana yagarutse ku buryo kutizigamira biteza ibibazo mu bayobora amatorero n’amadini bigatuma bahora mu gukemura ibyo bibazo kandi byagakwiye gukemura no kwizigamira no guhanga imirimo.

Ati: “Ibibazo tumaze iminsi tujya gukemura mu madini atandukanye dusanga ahanini abashumba cyangwa abakuru b’amatorero ari umutego w’ubukene bagwamo, ntabwo bangana ahubwo biba bishingiye ku mikoro no ku mutungo.”

Muri iyi minsi Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no kuzamura umubare w’abantu bizigamira mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Kuri ubu abantu bizigamira baracyari bacye. Abayobora amadini n’amatorero rero ni bamwe mu bantu bakwiye kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abantu batarashishikarira kwizigamira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Emmanuel Bigenimana, yasabye abanyamadini ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko
Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali yasabye bagenzi be kwigisha abayoboke gahunda yo guhanga umurimo no kwizigamira
Abitabiriye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwizigamira biyemeje gukoresha amadini mu gushishikariza abayoboke kwizigamira no guhanga imirimo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::