Abanyarwanda bamaze kugaragaza imbaraga mu gukora no gukunda ibikorerwa mu Rwanda: minisitiri Munyeshyaka

0
888

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent ubwo yasuraga imurikabikorwa yatangaje ko hakurikijwe umubare w’abitabira kumurika no kugura ibikorerwa mu Rwanda n’uko inganda zigenda zongera ubwinshi bw’ibicuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu ibikorerwa mu Rwanda bimaze kwiyongera haba mu bwinshi no mu bwiza kandi byujuje ubuziranenge.

Ibi yabitangaje  tariki  30 Ugushyingo 2017 ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizwi nka  “ Made in Rwanda Expo 2017 ” ku nshuro yaryo ya gatatu.”

Minisitiri yavuze ko muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bikwiye kwishimirwa ko umubare w’abamurika wazamutseho 68% kuva mu 2015, aho ku nshuro ya mbere hamuritse abantu 250, muri 2016 hamurika abantu 305 ubu bakaba bageze kuri 420 kandi n’abaryitabira umubare uzamuka.

Yakomeje agira ati “ Nagira ngo nsabe abikorera muri kwigiramo ikizere no gukomeza kubaka icyo kizere. Birimo kugaragara ko ibyo dukora bigenda byiyongera mu bwinshi ariko cyane cyane mu bwiza ko bwakomeza kwiyongera tukarushaho no kubigaragaza muruhando mpuzamahanga.

Mu ruzinduko yagiye agirira yagize ati ” mu  buryo bwose n’ingendo mazemo iminsi biragaragara ko inganda nyinshi n’ibigo biciriritse barimo gukora ibintu bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga. Nabonye muri rusange ko ibyinshi bikorwa ubu ngubu byoherezwa hanze, ahenshi bari ku kigero cya 80%.”

Yibukije bamwe mu bikorera bafite n’inganda ko nubwo bafite ubuziranenge bwo ku isoko mpuzamahanga ariko bakwiye kwibuka kugaruka bakabanza guhaza isoko ry’imbere mu gihugu nk’imwe mu ntego z’ibanze za gahunda ya Made in Rwanda.

Akomeza agira ati Ikizakurikiraho, ni ukuzabibutsa ko n’isoko ry’imbere mu gihugu naryo rikeneye kurihaza kuko bigaragara ko abantu batangiye bareba isoko ryo hanze; ni byiza ariko ngira ngo “Ujya gutera uburezi arabwibanza .

Maniraguha Martin, Umuyobozi mu ruganda rw’imyenda rwa “ Hema Garment Ltd ”, ruherereye mu karere ka Musanze, rumaze igihe gisaga  amezi atatu rutangiye gukora imyenda yo mu bwoko butandukanye, yavuze ko isoko rya mbere bahereyeho ari abanyarwanda, cyane bibanze kubo mu karere ka Musanze na Rubavu bityo uruganda rugeze ku kigero cyiza kuburyo ubu bagaze kuri 60%

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abikorera PSF, Benjamin Gasamagera, yavuze ko abikorera biyemeje ko bazafasha Leta kugabanya ibiva hanze kuva ku kigero cya 30% kugera kuri 50% mu myaka itanu, ni ukuvuga kugera mu 2021.

Imurikagurisha rya Made in Rwanda ku nshuro ya gatatu ryatangijwe, biteganyijwe ko rizasoza tariki ya 5 Ukuboza 2017.

Ifoto y’urwibutso y’abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda
Minisitiri asobanurirwa n’uwitabiriye expo

Abayobozi batandukanye

Abitabiriye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Tanga igitekerezo ukoresheje Facebook .

comments

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::