Abapadiri bandikiye Perezida Kabila bamuhishurira ko batangiye uburyo bushya bwo kubohora Congo

0
1007

Abapadiri bo mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) bandikiye Perezida Joseph Kabila ibaruwa y’agahinda batewe no guhohoterwa ubwo bari mu myigaragabyo yokwamagana ubutegetsi bwa Kabila bamubwira ko ubu batangiye urugamba rwo kubohoza Congo bakoresheje uburyo bw’amasengesho.

Abapadiri bo muri uyu mujyibatangaje ibi nyuma yuko kuwa 31 Ukuboza 2017 no kuwa 21 Mutarama 2018, bafatanyije n’abakirisitu gukora imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Kabila ukomeje kugundira ingoma mu gihe manda ye yarangiye muri 2016.

Muri iyi myigaragambyo, inzego zishinzwe umutekno zahohoteye abakirisitu bari mu myigaragambyo, bamwe baricwa ndetse hari n’umupadiri uherutse gushimutwa n’abapolisi, ibi bikaba byatumye batekereza gukoresha uburyo bw’amasengesho bagasaba Imana ikababohorera igihugu ikabakiza Kabila bafata nk’umunyagitugu kubera kugundira ubutegetsi.

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2018, mu rwego rwo kwibuka abakirisitu baguye mu myigaragambyo yo kuwa 21 Mutarama, abapadiri bo mu Mujyi wa Kinshasa banditse ibaruwa igenewe Perezida wa RDC Joseph Kabila bamubwira ko adateze gutsinda urugamba rwo guhohotera abantu, bamubwira ko ari umurwanyi ufite intwaro ariko bamuhishurira ko instinzi ari iy’Imana.

Iyi baruwa irimo amagambo agira ati: “Nubwo mwebwe abayobozi mwumva ko inshingano yanyu ari uguhohotera abantu mu buryo bukomeye, mwibuke ko abapadiri natwe dufite inshingano yo kunenga iyo myitwarire mibi. Tuzi ko mwizeye imbaraga mufite mu guhohotera abakene barimo kurizwa n’ibibazo byo kutitabwaho, ariko mumenye ko mufite intwaro ariko Imana ikaba ari yo ifite instinzi. Urwango rwarenze imitima ya benshi mu bayobozi uyu munsi nta ngaruka ruzagira ku rukundo rwa Kirisitu ruri mu mitima y’abihayimana.

Bamuhishuriye ko bagiye gukoresha amasengesho akabafasha kubohora igihugu cya Congo mu maboko ye: Bati “Ubu intambara yo kubohoza Congo twayigejeje ku rwego rw’amasengesho, turimo kuririra iki gihugu cya Congo, abayobozi bacyo n’abaturage bacyo haba abari mu gihugu n’abari hirya no hino ku isi.”

Radio Okapi dukesha iyi nkuru iravuga ko aba bapadiri bibukije Kabila ko atari abanyepolitiki ko ahubwo ari abihayimana bari mu butumwa. Kandi ngo bo bahorana icyizere cyo gutsinda intambara.

Banditse bati: “Ntituri abanyepolitiki ntan’uruhande duhagazemo, turi abapadiri bafite ubutumwa bwo gutuma umujyi wa Kinshasa utengamara, kandi ubwo butumwa abanyepolitiki bazi neza ko bwemewe.

…Umupadiri abona urumuri aho mubona umwijima, abona ahazaza aho mwe mureba ntimugire icyo mubona, abona icyizere aho mwe mufite gushidikanya, aho mwe mugira ubwoba we ntabwoba aba afite, iyo mwe mwikingiranye mu rwango we aba ari mu rukundo rufunguye.”

Kiliziya Gatolika muri iki gihugu imaze iminsi yerekana agahinda kayo kubera ibikorwa bibi bimaze iminsi bikorerwa abakirisitu Gatolika bazira kuba bakoresheje imyigaragambyo bakagaragaza ko badashyigikiye ko Perezida Kabila akomeza gutegeka kandi manda ye yararangiye muri 2016.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::