Abarenga 63 bakirijwe mu giterane cyahuje Holy Nation Choir na Chorale Evangelique yo ku Gisenyi — AMAFOTO 66.

2
274

Kuva tariki 24 kugeza tariki 26 Werurwe kuri Paruwasi ya Gatenga mu karere ka Kicukiro  ho mu Mujyi wa Kigali haberaga igiterane cyo gushima Imana cyateguwe na Holy Nation Choir .

Iki giterane  cyo gushima Imana cyari gifite insanganyamatsiko iri muri Zaburi 143 : 5 – 6 hagira hati :” Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, Ntekereza umurimo w’intoki zawe. Nkuramburira amaboko, Umutima wanjye ukugirira inyota, Nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa.”

Muri iki giterane haririmbyemo Amakorali yo kuri iyi Paruwasi , Chorale Evangelique yo ku Gisenyi , Besalel Choir y’Imurambi n’Abavugabutumwa bwiza barimo Rev. Pasiteri Karuranga Ephrem , Pasiteri Rubazinda Callixte na Evangeliste Cyprien Hakizimana.

Nyuma yo kubwirwa amateka ya Holy Nation Choir nuko iri zina ryaje , benshi basubije amaso inyuma batekereza inzira ikomeye abagize iyi Korali banyuzemo , bashimira Imana ikibahagaritse mu murimo wayo .

Umva indirimbo ya Holy Nation Choir yanditse amateka muri iki giterane :

Mwumvaneza Jean Marie yabwiye ibyishimo.com ati :” Sinatinya kuvuga ko nshimiye Imana yarinze bariya bavandimwe , kuko numvise amateka yabo numva amarira anjenze mu maso . Ubabonye ubu nibwo wamenya agaciro k’Imana n’uko ishyigikira abo yahamagaye . Bibere isomo abakiri bato , iyo wakoreye Imana neza nayo ntigutererana .”

Bwana Ruzibiza Athanase uyobora Holy Nation yatangarije Ibyishimo.com ko icyo bari batekereje gukora bakigezeho kandi n’impundu zavuze mu isi no mu Ijuru .

Ati :” Turashimira Imana yabanye natwe turi bato , ikaturinda none tukaba twarabaye bakuru mu mubiri no mu mwuka. Imana twabanye mu bihe bigoye n’ibyoroheje . Ndashimira cyane abantu bose bavuye hirya no hino baje kumva ubutumwa bwiza ari nako badukunda , ngashimira Ubuyobozi bw’Itorero ryacu duhorana umunsi ku munsi , muri rusange navuga ko byari byiza . Ubu mw’Isi turavuza impundu ari nako mu Ijuru bavuza impundu kubera ko satani yatsinzwe kandi twabonye abava mu byaha bakakira Yesu nk’Umwami w’ubugingo bwabo .”

Kuri Ruzibiza Athanase ngo iki giterane n’icy’amateka .

Ati :” Ubundi turirimbye mu biterane byinshi , ariko iki kidusigiye amateka akomeye cyane kuko nicyo cya mbere dukoze kuva twabaho . Imana yacu irahambaye kuko yashoboje buri wese mu ruhande rwe gukora ibikwiye yasabwaga , Imana ibahe umugisha .

Ubu dukomeje ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo , kandi twizera ko hari umubare munini w’urubyiruko uzagaruka kuri Yesu Kristu bitewe n’imirimo n’imbuto tuberera .”

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Gatenga bwo buvuga ko bwanejejwe n’umusaruro wavuye muri iki giterane cyamaze iminsi itatu , aho hakiriye agakiza abantu barenga 63 barimo n’urubyiruko .

Reba amafoto umenye uko iki giterane cyagenze ku cyumweru :

Abagabo bambaye impuzankano zisa bari biteguye kwakira neza buri wese uje muri iki giterane .
Hari bamwe bari bazanye ibyuma byabugenewe mu gufata amashusho ngo bajye biyibutsa ibi bihe .
Chorale Evangelique yo ku Gisenyi itangiye kuririmba .

Abaririmbyi ba Chorale Evangelique yo ku Gisenyi

Urusengero rwari rwuzuye abandi bahagaze hanze .
Bwana Ruzibiza Athanase uyobora Holy Nation Choir.

Bamwe mu bakozi b’Imana bakunda Holy Nation harimo Mwalimu Vincent ( Uwa mbere uhereye ibumoso ).

Umuyobozi wa Korali Siyoni y’i Jenda nawe yari yitabiriye iki giterane .

Bamwe mu baririmbyi ba Korali Iriba nabo bari bahari .

Iyi myenda yari yambawe na bamwe mu baririmbyi ba Holy Nation ubwo baririmbaga indirimbo bise ‘Ibihe nsenga ‘.
Holy Nation Choir iri kuririmba indirimbo yabo ya mbere bise ‘ Ibihe nsenga Uwiteka ‘.
Kayiranga ushinzwe imiririmbire muri Holy Nation Choir .
Holy Nation Choir yaririmbye indirimbo inye idahagaze , abakristu bose barahaguruka babyinira Imana .

Uyu musore nawe yacinye akadiho biratinda .
Uyu nawe yagize ibihe bidasanzwe by’Amasengesho .
Buri wese uko Umwuka w’Imana yamukoragaho basabanaga uko bashoboye .
Harimo nabo ibyishimo byazagamo bagaseka .
Wari umunezero mwinshi ku baririmbyi ba Holy Nation Choir .

Umuyobozi wungirije muri Holy Nation Choir Bwana Ibahose Samuel .

Uyu nawe yabyiniye Imana ubwo yari hagati mu bantu .

Abantu bazamuraga amaboko bagaha Imana icyubahiro .

Umuyobozi w’Umudugudu wa ADEPR Gatenga Bwate David .
Evangeliste Andre Ndereyimana niwe wasengeye Evangeliste Cyprien Hakizimana wigishije ijambo ry’Imana .

Evangeliste Cyprien Hakizimana wigishije ijambo ry’Imana .
Uyu musore nawe yibutse byinshi ashima Imana .

Uyu mwana nawe yifatiye amashusho akoresheje telefone y’umubyeyi we ngo azajye ayareba .

Pasiteri Karangwa Alphonse uyobora Paruwasi ya Gatenga niwe wasoje iki giterane asengera abakitabiriye bose .
Chorale Evangelique yo ku Gisenyi yuriye imodoka isubiye mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::