Wednesday , 26 July 2017

Abaririmbyi bagize Exo , Olivier Cheuwa , bari kumwe na Fortrand Bigirimana basuye Urwibutso rwa Gisozi — AMAFOTO

Abahanzi bagize itsinda Exo ryo mu Bufaransa bari kumwe n’umuhanzi ukomoka muri Cameroon Olivier Cheuwa ndetse na Fortrand Bigirimana n’umugore we basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali , bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Ku isaha ya saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 nibwo aba bahanzi baje mu Rwanda bitabiriye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cy’ububyutse ‘ Fragrance Worship ‘ bageze kuri uru rwibutso , batambagizwa ibice by’amateka birugize banasobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yateguwe , n’uko inzirakarengane zihashyinguye zishwe urw’agashyinyaguro amahanga arebera.

Exo , Olivier , na Fortrand Bigirimana bamaze gutambagizwa Urwibutso no kunamira abazize Jenoside bashyinguye ku Gisozi , bashyize indabyo ku mva bashyinguyemo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

 

 

Abahanzi bagize itsinda Exo ryo mu Bufaransa bari kumwe n’umuhanzi ukomoka muri Cameroon Olivier Cheuwa ndetse na Fortrand Bigirimana n’umugore we basuye Urwibutso rwa Kigali.

Abagize Exo ( Chris Christensen na Laura Christensen ) batangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko bababajwe n’ibyabaye mu Rwanda , bityo bikwiye guha isi yose urugero , ntihagire ushyigikira ibitekerezo biganisha abantu mu nzangano.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017 , Chris Christensen na Laura Christensen bagize itsinda Exo rikomeye mu Bufaransa bavuze ko bageze mu Rwanda  bavuye i Burundi aho bari bamaze icyumweru.

Bagaragaje ko bishimiye kugera mu Mujyi wa Kigali , banongeraho ko bari bamaze imyaka irenga 20 bifuza gutumirwa mu Rwanda.

Fortrand Bigirimana wagize igitekerezo cyo gutangiza ibitaramo bya “ Fragrance Worship ” bigiye kujya biba buri mwaka, yavuze ko u Rwanda rufite umugisha ukomeye wo kuba rwakiriye abaririmbyi nk’aba bamaze kogera mu murimo w’ivugabutumwa ku Isi cyane cyane mu bihugu bituwemo n’abumva Igifaransa.

Imodoka y’umukara yajemo Exo yinjira mu marembo y’Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi .

Exo na Olivier wari wambaye ishati ikoze mu bitenge .

Itsinda ririmo Exo , Olivier na Fortrand berekeza ahari igice cya mbere cy’Urwibutso ngo basobanurirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwiyumvisha ibyabaye mu Rwanda byabagoye , bakitsa imitima buri kanya .

Olivier yabashije kujya kwigurira umutako uzajya umwibutsa urugendo yagiriye mu Rwanda.

Bari mu cyumba bakurikiranye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya bw’abarokotse.

Fortrand Bigirimana n’umugore we .

Chris Christensen na Laura Christensen bagize Exo

Olivier Cheuwa nawe yiboneye ibyabereye mu Rwanda .

Basohoka mu cyumba bareberagamo video , berekeza ahari igice cya kabiri cy’Urwibutso.

Exo , Olivier , na Fortrand Bigirimana bazaririmba mu giterane cy’ububyutse cyiswe “ Fragrance Worship ” gitegerejwe ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017. Iki gikorwa cyateguwe n’umuhanzi Fortrand Bigirimana ku bufatanye na Moriah Entertainment .

Abahanzi bagize itsinda Exo ryo mu Bufaransa bari kumwe n’umuhanzi ukomoka muri Cameroon Olivier Cheuwa ndetse na Fortrand Bigirimana n’umugore we basuye Urwibutso rwa Kigali.

Byabasabaga gusoma buri kimwe ubundi bakifashisha amashusho kugirango barusheho gusobanukirwa .

Basobanuriwe n’umukozi w’Urwibutso amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene Hubert

683 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress