Abashumba bamwe basigaye basonza bagatekinika bakabeshya ngo Imana iravuze -Bishop Innocent ukuriye amadini i Kigali

1
1052

Bishop Nzeyimana Innocent ukuriye amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali yasabye abakuru b’amadini n’amatorero kugira umuco wo kwizigamira no gushishikariza abakirisitu bayobora kugira umuco wo kwizigamira mu rwego rwo kurwanya ubukene ndetse n’ubutekamitwe busigaye bugaragara ku bayobozi b’amatorero atandukanye.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro gahunda yo kwizigama mu madini n’amatorero yo mu Rwanda hagamijwe kwigira.

Ni igikorwa cyateguwe na CIC (Cycle Investment Cooperative) ikigo cy’imari iciriritse  gikorera mu Rwanda cyashinzwe n’abanyeshuli bo muri  Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Iki gikorwa cyatangijwe hagamijwe gukangurira abanyamadini kwizigamira no kubikangurira abo babwiriza ubutumwa. Gifite insanganyamatsiko igira iti: “Dusenge Dukora -Dukore Dusenga.”

Bishop Innocent Nzeyimana ukuriye amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali yavuze ko iyi gahunda iziye igihe kuko wasangaga abanyamadini batigisha abayoboke kwizigamira kandi ari ingenzi ari na yo mpamvu yasabye abanyamadini kwisubiraho.

Mu magambo ye yagize ati:”Ku bizera Bibiliya iravuga ngo ubugingo bwanyu n’umwuka wanyu n’umubiri bizarindwe kugirango bitasangwaho umugayo, abanyamadini rero turinda umwuka cyane kuruta umubiri, ugasanga guhera ku wa mbere kugeza ku cyumweru turabwiriza abantu iby’umwuka gusa ariko tukibagirwa ko mwuka atuye mu mubiri, ni yo mpamvu tugomba guhinduka.”

Yagarutse ku buryo kutizigamira biteza ibibazo mu matorero n’amadini bigatuma bahora mu gukemura ibyo bibazo kandi byagakwiye gukemura no kwizigamira.

Ati: “Ibibazo tumaze iminsi tujya gukemura mu madini atandukanye dusanga ahanini abashumba cyangwa abakuru b’amatorero ari umutego w’ubukene bagwamo, ntabwo bangana ahubwo biba bishingiye ku mikoro no ku mutungo.”

Yavuze ko kubera ubukene bwa bamwe mu banyamadini usanga baratangiye kugira umuco wo kubeshyera mwuka wera bakavuga ibintu runaka bagirango abayoboke babahe amafaranga.

Ati: “Uzasanga abenshi babishyira mu mwuka bakavuga ko Imana ari yo ivuze kandi atari yo ivuze kugirango abo abwiye bagire ibintu baza kuzana kuko natavuga ko ari yo ivuze nta kintu ari bubone, murabizi neza uburyo   bamwe babikora, si bose ariko abafite imikorere itari yo bafite uburyo batekinika, agafata nk’ikibuye ati iri buye rivuye muri Israel kugirango urikoraho atange amafaranga ibihumbi magana abiri, magana atanu, ugasanga ni imitwe. Nibyo biza bikadutukisha n’abakora neza bose ugasanga bahindutse abanyamitwe, ubutumwa turabwica kubera ubukene.”

Bishop Innocent yakomeje avuga ko umuti wo kurwanya ubu bukene butukisha izina ry’Imana ndetse n’abakozi b’Imana ari ugushishikariza abanyamadini n’amatorerero n’abakirisito cyane cyane urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira no guhanga imirimo mu rwego rwo guca burundu ubukene mu matorero.

Ati: “Pasiteri cyangwa Bishop, Shehe cyangwa Apotre  niyicare yegeranye  abo ayoboye buri wese avuge inzozi ze cyangwa indoto ze bakore amatsinda bafungure konti muri CIC, basabe inguzanyo, bahamagare CIC ize kubahugura, bakore bishyura bazaba bahanze imirimo myinshi”.

CIC Ifite intumbero yo gushishikariza urubyiruko rw’abakirisitu rwo mu gihugu hose kwizigamira no kubaha inama, byibuze bagahanga imirimo 1000, ihanzwe n’abantu 10.000 mu nsengero 100. Ubwo muri buri rusengero byibuze hakazavamo 10 bahanga umurimo.

CIC yashinzwe mu mwaka 2011 itangira ari ikimina nyuma iza kuba ikigo cy’imari muri 2014 ubu abanyamuryango bacyo ni abanyeshuli n’abarangije muri ULK, abarimu, abacuruzi, urubyiruko, abanyeshuli bo mu makaminuza atandukanye, n’abandi bantu batandukanye bifuje kuba abanyamuryango b’iki kigo.

Innocent Nzeyimana, ukuriye amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali
Abanyamadini batandukanye biyemeje gutangira gushishikariza abayoboke kwizigamira
Karambizi Sylvestre, umuyobozi mukuru wa CIC
Bishop Innocent Nzeyimana ukuriye amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali
Bigenimana Emanuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Nonese Uwo wiyita ko arumukozi w’Imana uvugako amategeko y ‘Imana atakijyanye nigihe kandi Bibliya igaragaza ko amategeko yayo ariyo rufatiro rw’ingoma y’Imana none akaba ariwe urimo kurusenya ?.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::