Abategereje ko Leta ibingingira kuzigama, Imana irabasaba gusanga ‘Ikimonyo’ kikabahugura

0
537

Bibiliya isaba abanebwe n’abatazigama gufata umwanya bakigira ku mikorere y’ikimonyo bakacyigiraho gukora bashishikaye no kuzigamira ejo hazaza kugirango bazirinde guhura n’inzara n’ubukene yarangiza ikababwira iti “uwanga gukora ntakarye”.

Leta y’u Rwanda n’izindi Leta zose ku isi zishimira kubona zifite abaturage bakize, bafite ibyo kurya bagasagurira n’amasoko, bashobora guhangana n’amapfa bakoresheje ibyo bazigamye, bashobora gufasha bagenzi babo bari mu kaga kubera ibiza, kandi koko nta muyobozi w’igihugu wakwishimira kuyobora abaturage basabiriza.

Ni yo mpamvu usanga ubuyobozi bwite bwa Leta bushishikariza abantu gukora cyane kandi babona umusaruro bakamenya kuwukoresha neza no kuzigamira ahazaza habo n’ah’abana babo.

Nyamara, mu Rwanda usanga umuco wo gukora cyane no kuzigama utaragera ku cyigero cyifuzwa ari na yo mpamvu abayobozi b’inzego bwite za Leta n’iz’abikorera bahora bategura amahugurwa n’ubukangurambaga basaba abantu gukora cyane no kumenya kwizigama.

Bibiliya na yo mu buryo bwinshi igira abantu inama z’uburyo bakwiye kwitwara haba mu bibi no mu byiza, ni yo mpamvu mu masomo atandukanye itanga inama ku bantu barangwa no kugira ubunebwe n’abakoresha nabi umutungo Imana yabahaye ntibizigamire.

Mu gitabo cy’Imigani 6:6-8 hagira inama abantu badashobora kwibwiriza kwizigamira ndetse n’abantu barangwa n’ubunebwe mu migiririre yabo gufatira isomo ku mikorere y’ikimonyo.

Hagira hati: “Wa munyabute we sanga ikimonyo, witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge, ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja, ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi, kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.”

Aha Bibiliya igaragaza ko nta muntu ushishikariza ikimonyo kuzigama kuko nta mutware kigira nta nubwo kigira shebuja cyangwa umugaragu, nyamara abantu Leta ibingingira kuzigamira ejo hazaza habo benshi ntibanabyiteho. Abatabyitaho kimwe n’abategereza ko Leta izaza kubahatira kuzigama Imana irabashishikariza gusa Ikimonyo bakacyigiraho kwibwiriza kuzigamira ahazaza.

Imana ntikunda abantu basinzira bagahera mu buriri kandi batarwaye, Bibiliya igaragaza ko abantu bagorwa no kubyuka ngo bajye ku murimo ubukene butazabura kubageraho ndetse ngo ubutindi buzabagabaho ibitero nkuko ingabo zigaba ibitero.

“Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we uzakanguka ryari? Uti henga nsinzire gato, nihweture kanzinya kandi nipfunyapfunye nsinzire, nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, n’ubutindi bugutere nk’ingabo.” Imigani 6:9-11

Iri somo rijyana n’iriboneka mu 2 Abatesalonike 3:10 aho Pawulo yashishikarizaga abantu gukora no kwirinda kurya iby’ubusa no kuremerera abandi. Iri somo riravuga riti: “Kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.”

Ibi bihuye n’umugani abanyarwanda bajya bacira bagenzi babo batinya gukora ariko bagashishikazwa no kurya, iyo umunyarwanda abonye umuntu nk’uwo aramubwira ati: “Udakora ntakarye”, ubundi se umuntu yarya iki kandi adakora/yanga gukora?

Kenshi Leta ishishikariza abantu kugira umuco wo gukora no kuzibukira ingeso mbi y’ubunebwe ariko hejuru y’ibyo byose ikabashishikariza no kwizigamira kugirango mu gihe bakoze ntibabone umusaruro bari biteze bazabashe kugobokwa n’ibyo bahunitse mu bigega nkuko ikimonyo kibigenza.

Mu Rwanda habarurwa amadini asaga 1500 ndetse abanyarwanda hafi ya bose bafite idini babarizwamo kandi abenshi bemera Bibiliya, byumvikane rero ko baramutse bakurikije inama bagirwa na Bibiliya kubijyanye no gukora cyane no kuzigamira ahazaza, Leta ntiyazongera hugangayikishwa n’ahazaza h’ubukungu bw’igihugu ahubwo buri wese yabigira ibye, ubukungu bugasugira.

Imikorere y’Ikimonyo irangwa no gushishikara no okuzigamira ibihe bibi bishobora gutungurana

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::