Abayobozi bakuru b’u Rwanda bicara muri Village Urugwiro umutima uri mu bibazo by’abaturage –Pasiteri Habimana

1
710

Pasiteri Habimana Didier yatangaje ko ashingiye ku buryo abona abayobozi bakuru b’u Rwanda bita cyane ku bibazo by’abanyarwanda, ngo ajya atekereza ko iyo bicaye mu biro bya Perezida ‘Village Urugwiro’, imitima yabo iba iri mu bibazo by’abaturage nkuko Nehemiya yakoraga mu bwami bw’i Shushani ariko umutima we uri i Yerusalemu, umurwa wari urimo ibibazo bikomeye kandi ari yo gakondo ye.

Ibi Pastoro Didier Habimana wo mu itorero rya Zion Temple yabivugiye mu kibwiriza hatangiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yahuje abayobozi bakuru b’igihugu n’abanyamadini bahujwe no gusengera igihugu no kugishyira mu biganza by’Imana mu mwaka wa 2018.

Ni amasengesho aba buri mwaka ategurwa n’umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship, Uyu mwaka aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuyobozi bugamije kwihutisha iterambere.”

Pasiteri Habimana Didier mu ijambo ry’Imana yari yahaye umutwe uvuga uti ‘ubuyobozi buzana impinduka’ yakomoje ku buryo umukuru w’igihugu Paul Kagame yazanye impinduka mu gihugu amugereranya na Mose uvugwa muri Bibiliya wakuye abanya-Egiputa mu bucakara bari bamazemo imyaka hafi 430 kubwo gufashwa n’Imana.

Yagarutse no kuri Dawidi wivuganye Goriyati wari umaze iminsi 40 atuka ubwoko bw’abanya-Isiraheli, anagaruka kuri Pawulo wabaye umwe mu ntumwa za nyuma za Yesu ariko akandika hafi 1/3 cy’isezerano rishya muri Bibiliya.

Yongeye kugaruka kuri Nehemiya na we uvugwa muri Bibiliya wasannye inkike (urukuta) yari izengurutse umujyi wa Yerusalemu kandi yari imaze imyaka myinshi yarasenyutse ariko mu minsi 52 yamaze muri Yerusalemu avuye i Shushani aho yakoraga i Bwami yabashije kubaka iyo nkike.

Yahereye ku myitwarire ya Nehemiya avuga ku ngingo eshatu zikomeye zikwiye kuranga umuyobozi mwiza zirimo ‘umutima w’umuyobozi uzana impinduka, imikorere y’umuyobozi uzana impinduka ndetse n’isengesho ry’umuyobozi uzana impinduka.’

Yahereye ku buryo Nehemiya wakoraga mu Bwami bw’Ubuperesi mu murwa mukuru witwaga Shushani ariko akababazwa ndetse agashengurwa no kumva amakuru avuga ko umurwa wa ba sekuruza (Yerusalemu) wabaye amatongo akiyemeza kujya kuwubaka (Nehemiya 1:4; 2:2-5.)

Uyu Nehemiya yakoraga i bwami, aguwe neza, afite icyubahiro n’ubwenge ndetse anahembwa neza ariko ababazwa ndetse anarizwa cyane no kumva ko Yerusalemu yasenyutse kandi ari gakondo ya ba Sekuruza be. Uyu mutima wari uri muri Nehemiya, Pasitoro Habimana yavuze ko ari wo ukwiye kuranga abayobozi bashaka impinduka.

Ati: “Umutima w’umuyobozi ni umutima uteye ku buryo umubiri uba uri i Shushani ahantu aguwe neza, ariko umutima ukaba ushaka gutekereza ku bibazo by’abantu bataguwe neza, nguwo umutima w’umuyobozi.”

Pasiteri Habimana yashimangiye ko umutima nk’uwo ari wo uranga Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko na we ahora yumva adashobora kuguma i Shushani kandi hari abantu bataguwe neza cyangwa i Yelusalemu hari inkike zasenyutse zikeneye gusanwa.

Yabivuze mu mvugo ngereranyo agereranya ubwami bwa Shushani n’ibiro bya Perezida wa Repubulika  ‘Village Urugwiro’ maze abwira Madamu Jeannette Kagame ati: “Nyakubahwa madamu wa Perezida wa Repubulika hari igihe njya ntekereza yuko mushobora kuba mukorera mu Rugwiro ariko umutima wanyu utuye mu bibazo by’abaturage, uyu ni umutima uzana impinduka kuko kugirango uzane impinduka mu bo uyoboye ni uko ubanza kubashyiraho umutima.”

Yavuze ko Umuyobozi nyuma yo gushyira umutima ku bibazo by’abo ayoboye, nanone ngo aba agomba kugira imikorere ihamye mu gukemura ibyo bibazo. Ati: “Amarira gusa ntahagije, umutima ugomba gusimburwa n’imikorere myiza y’umuyobozi ushaka impinduka. Ni imikorere ituma umuyobozi ava i Shushani agasanga abaturage ayoboye bataguwe neza bagafatanya gukemura ibibazo. Ubuyobozi buzana impinduka ni kora ndebe iruta vuga numve!”

Yanakomoje ku isengesho ry’umuyobozi ushaka kuzana impinduka, avuga ko abayobozi bakwiye gufata umwanya bagasenga Imana, nkuko Nehemiya yabigenje.

Ati: “Uhunga Imana mu gitondo ntabwo azayishaka nimugoroba ngo bimworohere kuyibona, muri ibi bihe byuzuye uruvange rw’ibibazo no guhuzagurika kw’isi nimureke tubwire Imana ifate u Rwanda akaboko ntabwo izaturekura, tubwire Imana ifate abayobozi bacu akaboko ntabwo izabarekura.”

Yagarutse ku ijambo rikunze kugaragara mu ndahiro nyinshi z’abakuru b’ibihugu aho bakunze gusoza bavuga bati: “Imana ibimfashemo” avuga ko Ibi byerekana ko abayobozi benshi baba bazi neza ko Imana ari yo shingiro ry’ubuyobozi bwabo kandi bakemera ko Imana idahari ngo ibafashe ntacyo bashobora kugeraho.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ntabwo yitabiriye aya masengesho kuko yari ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya.

Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye aya masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashimirwa imiyoborere myiza yegera abaturage mu bibazo byabo.
Pasiteri Didier Habimana asanga Perezida Kagame iyo yicaye mu Rugwiro umutima we uba uri mu bibazo by’abaturage
Chorale de Kigali ni imwe muzamamaye yaririmbye muri aya masengesho
Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yasabye amadini guhagurukira ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Mugira Ibyo mugereranya. Inzara yamaze abaturage, abandi baricwa urubozo ,nawe uti iki??
    Imana izabibabaza aho mu hagarara imbere hariya nti ubabwire ukuri…
    Imana izabibabaza bitinde bitebuke!

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::