ADEPR ntiyigeze ibuza abakirisitu koga muri pisine bambaye Bikini –Rev Karuranga

4
1881

Itorero ADEPR riratangaza ko bitabujijwe kwamabara bikini (imyenda yagenewe kugona muri pisine) mu gihe uri koga muri pisine cyangwa kwambara ipantalo ndetse n’undi mwambaro wagufasha mu kazi ukora.

Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) Kimwe n’andi madini n’amatorero usanga hari imyambarire batemerera abakirisitu bitewe nuko ishobora gukoza isoni uyambaye bigatuma atukisha izina ry’Imana mu gihe yaba ari umukirisitu.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Ibyishimo.Com yagiranye n’umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Rev. Karuranga Ephraïm yavuze ko nubwo abakirisitu bo mu Itorero rya ADEPR baba bagomba kwambara bikwije kandi ku buryo bububahishije, ngo hari igihe bashobora kwambara imyenda ubusanzwe ifatwa nk’itemewe bitewe n’akazi bakora cyangwa igikorwa barimo gukora.

Yavuze ko nk’umukirisitu uzambara utwenda two kogana (Bikini) akajya koga muri pisine iri muri Dove Hotel cyangwa n’ahandi ntawe uzamuciraho urubanza kuko nta n’itegeko ryanditse ribabuza kwambara utwo twenda mu gihe barimo koga cyangwa kwambara amapantalo ya siporo igihe bari muri siporo cyangwa igihe bari mu kazi kabasaba kwambara amapantalo.

Akomeza avuga ko hari imyambaro yabugenewe kandi idakojeje isoni yakoreshwa muri ibyo bikorwa, bityo ko nta mpamvu yatuma abantu bumva ko ari icyaha kuyambara mu gihe biri ngombwa.

Yagize ati: “ADEPR ntiyigeze ibuza abakirisitu koga muri pisine bambaye bikini, nta muntu wabujijwe gukora siporo rwose, ibyo byaba ari ukurengera. Uretse no kuba abantu bavuga pisine ya Dove hotel na mbere yayo abakirisitu bari basanzwe boga muri za pisine zitandukanye, ubwo rero nta gishya kirimo.”

Yavuze ko abakirisitu hari bikini bashobora kwambara ntizibakoze isoni. Ati:“Bikini na zo zifite inzego, imyenda yo kogana irahari abadamu bashobora kwambara ntigire icyo itwara, hari iz’abadamu bambara ntibibe urukozasoni, muri makeya twebwe twemera ko umukobwa cyangwa umugore ashobora kwambara ipantalo mu gihe ari mu kazi nk’abapolisi, abubatsi , abaganga cyangwa akambara iyo myenda ya siporo mu gihe arimo nko koga.”

Avuga kandi ko abanywa ibisindisha badahawe ikaze muri pisine ya Hotel Dove, ngo abanywa ibisindisha bakwiye kujya bajya mu yandi mahoteli yemera ibisindisha.

Ati “Abakoresha ibisindisha nk’uko batazajya muri iriya hotel ni nk’uko batazajya no muri iriya pisine. Uzaba akeneye aho ibisindisha biri, ama hoteli ni menshi azahitamo.”

Kwambara Bikini ni kimwe mu bintu byateje impaka n’impamagara mu bashinzwe umuco mu Rwanda ndetse bamwe muri ba nyampinga n’abandi benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bawambaye akenshi bashinjwa kwiyambika ubusa ku karubanda babwirwa ko bishe umuco nyarwanda.

Rev. Karuranga Ephraïm, umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda
Rev Karuranga avuga ko hariho Bikini zitandukanye kandi n’abakirisitu bashobora kubona izo bogana zidakojeje isoni

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

4 Ibitekerezo byanyu

  1. Ikindi kandi nimba arumukozi wimana ashaka kuza kogera muripisine numudamuwe bashaka kwinezeza bakamugenera umunsiwe nisaha agomba kumaramo muriyo pisine bakandikaho itangazo ati ntamuntu wemerewe numwe kuza kuripisine isaha iyiniyi au kuhegera. Abantu bakabibamenyesha abachumbise umwo ati ntakamera video au gufata photo byemerewe ngaha bati u uzafata photo au video bati tuzamuhana tumuche ifaini runaka au anaregwe afungwe. Kandi mugihe umukoziwimana numudamuwe bagie muripisine bakaba bambae imyenda yiyubashe yagikiristo yobabageneye kujamo bagie koga maze bakajamo bakanezerwa isaha yabo bahawe yashira bakabisira abandi bakozi bimana nabo bakajamo bikaba uko. Hapana abakozi bimana nabadamu kujamo bose bagateraniramo nooo. Babigenjeje uko haricho byabatwara. Twunva rero yakoze amakosa nasabe Imana imbabazi yisubireho. Kuko twunva yagie kinyume nisheria yimana. Au yikanisa rya adepeyeri.

  2. Iyo avuga bati imyenda yemerewe kwambarwa nabakiristo bagie muripisine bati niyi akabagenera imyenda yagikiristo yapisine bakwiye kwambara. Ariko akareka kuvugango ntago babujije abakiristo kwambara irya myenda yubusa bakaja muri pisine aho namakosa. Keresa pisine baigenyemo kubiri bakavuga bati igihe chokokoga muripisine chabakobwa nabadamu bonyine gusa iminsi yabo niyi bati ntakitwa umugabo au umusore wemerewe kuhaza aho sawa kuko abadamu kubakobwa gusa bagie kogera muripisine bontakibazo biyambarie iyomyenda yabo yibanga. Naho nibabateranye nabadakijijwe Ikindi bakagenera abagabo nabasore pisine yabo au umunsi wabo okogera muri pisine bakavuga bati uyumunsi au iyiminsi igenewe abagabo nabasore gusa ntamudamu au umukobwa wemerewe kuhaza kuhongera au kuhagera muriyominsi maze abagabo kubasore bakambara imyenda yabo yokogana kuko abagabo kubagabo au kubasore ahoho ntakibazo kirimo. Ariko ngo umudamu au umukobwa yambaye iyomyenda yakizungu nabagabo bambare iyabo bateranire muripisine imwe bambae ubusa kurya umukobwa au umugabo niyava muripisine bamubone uko Imana yamuremye nuko angana nooooo. Aho yakoze amakosa kabisa yihane yisubireho twunva yakoze amakosa.

  3. Uo nawe twunva akoze amakosa byokuvugango ntamukiristo ubujijwe kwambara ubusa arimuripisine asabe Imana imbabazi aho yakoseje. Iyo avuga bati ntabakera rugendo babujijwe kwambara iyomyenda yabazungu ibarangaza ubusa aho byarikunvikana ariko kubivugango numukirsto arabyemerewe ngo ntago babibuza aho yakoseje yikosore twunva nawe agie kinyume nisheriya ya Adepeyeri.

  4. Wapi iyo ni #marketing kuruta #agakiza.
    Kuko uzi adepr wese aziko agomba kwambara akikwiza.
    Rero uko wakambara bikini kose naho washyiramo Kora still ibice bimwe biragaragara.
    Cg ikaba inagufasheho.
    Rwose iyi ni #marketing ituma bidefandwa.

Comments are closed.