ADEPR yatangaje icyo amafaranga Dove Hotel izunguka azakoreshwa.

2
165

ADEPR yatangaje ko amafaranga izajya yunguka kuri Dove Hotel azifashishwa mu mushinga mugari wo guteganiriza abayoboke bayo bageze mu zabukuru no kuvuza abakozi.

Umuvugizi wungirije w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, Bishop Tom Rwagasana yavuze ko nta abakirisitu bakwiye guterwa ishema n’inyubako zayo ziri ku Gisozi zirimo na Hoteli ngo kuko ari bo zifitiye umumaro kandi ari izabo.

Image associée
Dove Hotel, Hoteri ya ADEPR

Yavuze ko kuba inyubako zigomba kunguka abakirisitu nabo bazajya bishyura nk’abandi bose. Yagize ati “Hari inyungu nyinshi mu kubaka ubushobozi, naguha urugero nko kuvuza abakozi no guteganyiriza abakoreye Imana bajya mu zabukuru”.

Umunyamakuru amubajije niba ari gahunda itangiye vuba izava mu mafaranga azungukwa muri Dove Hotel, azubiza ko ari umushinga mushya kandi ko ubushobozi buzava muri Hotel. Ati “ Yeah (yego) uko itorero rigenda rigira ubushobozi”.

Iyi hoteli yubatswe mu misanzu y’abakirisitu itaragugwagaho rumwe nabo bamwe bavuga ko bayitanga ku ngufu nta mutima ukunze , abandi nabo bakavuga ko ari bo maboko y’itorero na wundi wayatanga atari bo.

Bamwe mu baganiriye na Ibyishimo.com bavuze ko urebye nta nyungu ifatika ku mukirisitu usanzwe ngo kuko n’iyo nzu mberabyombi iyo ushatse kuyikoresha wakoze ubukwe uyishyura amafaranga menshi bagasaba ko babagabanyiriza cyane kuko nabo ngo batanze imisanzu ibavunnye.

Umwe ati :“ Ni ishema yego ariko kuko twatanze imisanzu ituvunnye twagakwiye koroherezwa cyane natwe tukumva koko ko ari ibikorwa byacu ”.

ADEPR imaze imyaka irenga mirongo irindwi n’itanu ikorera mu Rwanda yakundaga gufatwa nka rimwe mu matorero atagira ibikorwa remezo byinshi , aho iyi hoteli yubakiwe biba ikintu cyiza ariko byumvikana ko abakirisitu bagikeneye ubugororangingo ku mikoresherezwe yayo.

Résultat de recherche d'images pour "adepr yamuritse inyubako zayo"
Imbere mu nzu mberabyombyi iri kumwe na Hoteri

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

  1. Arko koko aka ni akumiro pe!
    Ngo guteganyiriza abakozi b’IMANA..

    Ubu se imisanzu ya ba Data mwariye yarakoreye itorero imyaka amagana n’amagana hari iyo twabonye?
    Cyangwa hari abakozi igenewe n’abo itagenewe.
    Kimwe cyo IMANA ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo ba DATA bayikoreye.
    IMANA izaduhorera

  2. None se ubu Tom Rwagasana yasobanura ko aribwo ubwiteganyirize bugiye gutangira none se ubundi arashaka kumvikanisha ko nta misanzu abakozi b’Imana batangirwaga niba yatangwaga se yaturukaga hehe??? Njye ndabona ikinyoma gikomeje guhabwa intebe muri ADEPR peeee. Ariko Uwiteka ntazaceceka amanywa na n’ijoro n’ubwo ikinyoma Tom Rwagasana yagisasira uko abishaka. Harahagazwe muri ADEPR!!!!

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::