ADEPR yavuze impamvu itashishikajwe no gusura Theo Bosebabireba bivugwa ko yakubitiwe muri Uganda

0
3200

Nyuma yaho bivuzwe kenshi mu itangazamakuru ko umuhanzi wahoze ari umuyoboke wa ADEPR Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yakubitiwe mu gihugu cya Uganda akagirwa intere, abantu batandukanye banenze itorero ADEPR kuba ritaragize icyo rikora kuri icyo kibazo umuhanzi wahoze arikorera yagiriye mu mahanga.

Mu cyumweru gishize, inkuru yabaye kimomo ndetse n’amafoto aracicikana hose mu bitangazamakuru ko uyu muhanzi yakubiswe bikomeye kugeza ubwo yajyanywe mu bitaro, nyuma y’inkuru yo gukubitwa kwa Theo hari n’ibihuha byacicikanye bivuga ko uyu muhanzi yitabye Imana.

Gusa ariko muri ibi byose byavuzwe, itorero ADEPR uyu muhanzi yamamariyemo nta kintu ryigeze rikora mu kumusura, kumwihanganisha cyangwa kumukorera ikindi icyo ari cyo cyose mu gihe yari ari muri ako kaga.

Mu bitangazamakuru bimwe bikorera mu Rwanda hari abayobozi bo mu matorero amwe akorera hano mu Rwanda bavuze ko ADEPR yari ikwiye kugira icyo ikorera Uwiringiyimana Theogene wahoze ari umuyoboke waryo w’ikirangirire mu guhanga indirimbo zihimbaza Imana bivugwa ko yakubitiwe muri Uganda avuye mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Hari abavuga ko nubwo Theo yatenzwe/yaciwe muri ADEPR, ngo abayobozi baryo ntibari bakwiye kumutererana mu bibazo ahubwo bari kumusura bakamugaragariza urukundo rwa kivandimwe.

Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephraim yabwiye Ibyishimo.Com ko kuba bataragize icyo bakorera Theo kandi byaravuzwe kenshi ko ari mubyago ngo byaturutse ku kuba nta muntu numwe wegereye ADEPR ngo ayibwire ibyago Theo yagize. Ngo babibonye mu itangazamakuru ariko ngo n’umugore wa Theo ntabyo yababwiye kandi ngo we ni umukirisitu wa ADEPR.

Rev Karuranga yagize ati: “Ntabwo twebwe tubizi, ibyo tubona ni ibyo dusoma mu binyamakuru kimwe n’abandi bose, nta muntu waje ngo abitubwire, n’umudamu we ntabyo yatubwiye kandi we ni umukirisitu wacu ariko nta muntu n’umwe wigeze aduha amakuru y’impamo kubyabaye kuri Theo ari muri Uganda, n’urwo rugendo rwe twebwe ntabwo turuzi kuko ntakiri umukirisitu wacu n’ibitaramo akora abikorera mu matorero yandi atari ADEPR.”

Rev Karuranga yadutangarije ko iyo ubuyobozi bwa ADEPR buza kumenya amakuru y’impamo ku byabaye kuri Theo batari kubura kumutabara cyangwa kugira ikindi bakora kuko uretse no kuba yarigeze gukorera itorero rya ADEPR ngo ni n’umunyarwanda.

Ati: “Uretse no kuba yarakoreye itorero rya ADEPR, ni umunyarwanda mugenzi wacu, iyo rero tuza kumenya ikibazo Theo yagize twari kugira icyo dukora tukamutabara nkuko twatabara undi munyarwanda wese, ariko ntakuri twamenye kubyamubayeho.”

Theo Bosebabireba mu bitaro nyuma yo gukubitwa bikomeye

Rev Karuranga yavuze ko nubwo Theo yaba ajya muri Uganda agakora ibitaramo, ngo ntabwo abikorera mu itorero rya ADEPR kuko atakiri umukirisito w’iri torero, yatubwiye ko ibitaramo akorera muri Uganda abikorera mu yandi matorero.

Uyu muhanzi wamamaye ku izina rya Bosebabireba yahimbye indirimbo zakunzwe na benshi ndetse zibakundisha Imana kubera ubutumwa bukora ku mitima buba buri mu ndirimbo za Theo Bosebabireba, Ubwo yatangairaga guhanga kugeza yamamaye yabarizwaga mu itorero rya ADEPR ariko riza kumutenga (kumuca) rimushinja gukora ibyaha birimo iby’ubusambanyi.

Theo Bosebabireba nyuma yo kwitabwaho n’abaganga
Rev Karuranga Ephraim, Umuvugizi w’Itorero rya ADPER mu Rwanda.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::