Adrien Misigaro yahishuye icyamuteye gukorana indirimbo na Meddy na The Ben

0
199

Adrien Misigaro ni umuhanzi w’umunyarwanda umaze imyaka 7 aba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.Ubu ari mu Rwanda aho azaririmba mu gitaramo ‘Renaisaance Live Concert’ cya Beauty For Ashes kizaba ku cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2017.

Uyu muhanzi yatangaje ko icyamuteye gukorana indirimbo na Meddy na The Ben ari uko aba basore bakunzwe cyane by’umwihariko n’urubyiruko kandi na we yarashakaga kugera ku rubyiruko no kubataza mu rusengero ngo na bo babashe kumva ijambo ry’Imana.

Yagize ati: “impamvu nabanje gukoresha bariya basore, nashakaga kugera ku rubyiruko n’abantu bashobora kuba bataza mu rusengero.”

Adrien yongeyeho ko mu myaka yashize itangazamakuru ry’iyobokamana ritaraza, byari bigoye ko umuntu utaza mu rusengero yabona uko yumva ijambo ry’Imana.

Yongeyeho ati: ” Urabizi abantu b’abakristo hari ukuntu twamaze imyaka myinshi turi mu nsengero, umuntu wese utari uwo mu rusengero akaba adashobora kumva indirimbo z’Imana[…].Mu myaka yashize wasangaga abantu batajya mu rusengero badashobora kumva ijambo ry’Imana.”

Uyu muhanzi avuga ko intego ye yayigezeho kuko indirimbo yakoranye na Meddy na The Ben zishobora kugera ku bantu benshi bari ahantu hatandukanye no kuri ba bandi bataza mu nsengero.

Mu magambo ye yagize ati: “Njye nabonye ko indirimbo zanjye n’ubutumwa nshaka gutanga ari ibyo kugera kuri bariya bashobora kuba bari mu tubari, badashobora kumva indirimbo z’Imana n’ahantu hose utashobora kugera.Kandi intego yanjye nayigezeho kuko ushobora kumva ‘Ntacyo nzaba’ icurangwa muri Club (akabyiniro), ‘Nkwite nde?’ wayumva ahantu hose.”

Adrien avuga ko uretse Meddy na The Ben, naramuka abonye abandi bamufasha kugeza ubutumwa kure atagera azabakoresha.

Ati: “uretse n’abo n’undi wese nzabona […]ninjya Jamaica nkahasanga abantu bashobora kugera ahantu kure ntagera, abo nabo nzabakoresha kandi na bo ni abakozi b’Imana.Gukorana na bo twakoranye nk’abantu baba bishimiye gukorera Imana.”

Adrien Misigaro avuga ko icyo Imana idusaba ari uko umuntu wese ushobora kwemera kuvuga izina ry’Imana, uretse na Meddy cyangwa The Ben, yamukoresha kuko na Yesu yavuze ko bibaye ngombwa yakoresha n’ibiti n’amabuye.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::