Friday , 22 September 2017

Adrien yatanze ituro rya 300.000 Rwf ashima Imana ko Perezida Kagame yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Nshimiyimana Adrien usengera mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR yatanze ituro ry’ishimwe ringana na 300. 000 Rwf yo gushimira Imana ko Perezida Kagame yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma yuko ari we munyarwanda usabye bwa mbere nkuko abyivugira ‘ ko ingingo ya 101 ‘ yabuzaga Perezida Kagame kongera kwiyamamaza yahinduka.

Uyu mugabo ukora imirimo y’ubucuruzi mu karere ka Burera avuga ko ari we muntu wa mbere mu Rwanda wasabye ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritemereraga Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu ryahinduka kandi ngo azi neza ko icyifuzo cye cyageze ku Mukuru w’Igihugu.

Ubwo yafataga umwanya mu bantu barimo kwitanga mu gikorwa cyo gushyigikira korari Jehovah Jireh ubwo yamurikaga umuzingo wayo ku wa 9 Nyakanga 2017, yavuze ko we mbere yo gutanga inkunga ye ashaka kubanza gushima Imana ko Perezida Kagame aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yo muri Kanama 2017.

Adrien watanze ituro rya 300. 000 Rwf yo gushimira Imana ko Perezida Kagame yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Yagize ati “ Inkunga ngiye kubaha ni n’ishimwe ngiye gushima Imana, ndi wa muntu wa mbere mu Rwanda wanditse asaba ko itegeko ryahinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame akongera agatorwa. Ndavuga nti naramuka anyemereye akiyamamaza nzashima Imana, narabimusabye ngera no muri Perezidanse none yarabinyemereye ubwo rero kubwo kubakunda (Jehovah Jereh) no ku bw’iryo Shimwe kubera ko Perezida wa Repubulika yemeye kwiyamamaza, iyi korari nyihaye ibihumbi 300.000Rwf ”.

Adrien ukora ubucuruzi avuga ko ari we wabaye uwa mbere mu gihugu cyose gusaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga ihinduka.

Nshimiyimana anavuga ko ashima Imana yamuhaye ubwenge bwo kuba uwa mbere mu gihugu cyose wasabye ko  ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritemereraga Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu ryahinduka, nyamara nta n’amashuri menshi yize.
Yagize ati: “Nize amashuri atatu abanza yonyine, ariko ubu numva mfite ishema kuko ari njyewe wabaye uwa mbere mu gihugu cyose nkabisaba.Nshimira Imana yabimfashijemo kuko rwose Imana niyo yampaye ubwenge”.

Nubwo nta mashuri menshi yize, ashima Imana yamuhaye ubwenge bwo kuba uwa mbere mu gihugu cyose wasabye ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

3,431 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress