Thursday , 29 June 2017

Afurika siyo ikwiye guhora yiruka inyuma y’abandi mu iterambere-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ko hakenewe ko ibihugu bya Afurika byicarana bigashakira hamwe uburyo bwo guteza imbere ikoranabuhanga,haharanirwa ko uwo mugabane atari wo uhora inyuma mu ngeri zitandukanye z’iterambere.

Ikoranabuhanga riri mu bituma inzego zinyuranye zikora neza, ariko mu bihugu bya Afurika haracyari ikibazo cy’uko hari ahataragera amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo byatuma ikoranabuhanga rigera ku baturage.

Mu kiganiro yatanze mu nama ya World Economic Forum iteraniye i Kigali ku munsi wayo wa kabiri, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu iterambere, kandi iterambere riruta kure amafaranga, imashini cyangwa ibindi bikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko Impinduramatwara rya kane ry’inganda (4th industrial Revolution) ubu rishingiye ku ikoranabuhanga, ariyo mpamvu Afurika ikwiye gushaka uko ibigeraho vuba, kugira ngo itazajya ihora irwana no kugera kubyo abandi bagezeho kera.

Yagize ati “Afurika ntabwo ikwiye kwiruka inyuma y’ibyayisize ubwo impinduramatwara itaha izaba igeze. Niba dushobora gukoresha iki gihe ngo turebere hamwe izi mpinduka mu nyungu za buri wese hashingiwe ku gaciro dusanganywe, tuzagera ku kintu cy’ingirakamaro.”

Kugeza ubu umugabane wa Afurika ufite imbogamizi nyinshi zo kutagerwaho n’ikoranabuhanga, aho nko mu muhora wa ruguru harimo n’ u Rwanda, abagera kuri miliyoni 160 batagerwaho na internet ni ukuvuga 75 % by’abaturage bose bahatuye.

Perezida Kagame yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda hari byinshi bigenda bikorwa kugira ngo abataragerwaho na internet bayibone binyuze mu ishoramari.

Yagize ati ‘‘Harimo ishoramari, tukareba ngo ni gute dushora imari, ni gute duha agaciro icy’ingenzi kurusha ibindi, kugira ngo tubashe kugeza internet kuri bose kandi ihendutse. Ariko kugera ku bantu bose bisaba ibikorwa remezo, bityo turi gushora imari mu bikorwa remezo, nyuma tukareba ngo ni gute twabibyaza umusaruro.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwashoye imari mu kubaka umurongo mugari wa internet uhuza igihugu cyose, aho ruri hafi kugeza ku bilometero ibihumbi 40 mu gihugu hose. Ikindi rwashyize ingufu mu nzego zigomba gutanga ubumenyi bukenewe ku bakoresha iyo internet.

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko nta mugore ugomba gusigara inyuma mu iterambere.

Ati “Njye numva ko abantu twese dukwiye kugendana muri Afurika, tugatandukanywa gusa n’ibyo dushoboye bitabaye ko umwe ari umugabo undi ari umugore, ariko icy’ingenzi kuri twe ni uko Afurika itakwihanganira guhora yiruka inyuma y’abandi, mu bintu byose ku Isi.”

Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko mu yindi myaka itanu, cyangwa 10 iri imbere, Afurika dushobora gukora ibintu bikomeye, tukabikora twumva ko ari ibyacu kandi nta wundi uzabidukorera.”

Graca Machel wahoze ari umugore wa Perezida Nelson Mandela wa, yavuze ko impinduramatwara eshatu zabanje zasize abagore inyuma, avuga ko niba Afurika ikeneye kureba imbere, mu biganiro bibera muri WEF harebwa uburyo abagore bongererwa ubushobozi.

Ati “Iyo dukora igenamigambi tureba uburyo dushobora guteza imbere izo nzego, dukwiye kureba n’ibibazo n’ibyo abagore bakeneye, kandi ntabwo ari impuhwe baba bagiriwe, bangana na 50% by’abaturage bose.”

Machel yavuze ko hakiri n’ibindi bibazo byugarije Afurika birimo abana miliyoni 60 bataye ishuri n’urubyiruko rutagira akazi.

Ati “Kutagira n’umwe usigara inyuma ni ugusubiza abo bana mu murongo, ni ugufasha abo bagore, n’urwo rubyiruko n’ubwo rwize amashuri yisumbuye gusa ariko ntirugira akazi, nta bumenyi buhagije bafite, dukeneye uburyo buhamye bw’igenamigambi.”

Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, Dr. Akinwumi Adesina, yavuze ko Afurika ifite ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi kandi hari kuvugwa cyane ikoranabuhanga, aho abagera kuri miliyoni 640 bakiri mu icuraburindi.

Yavuze ko hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bafashe umwanzuro ko barambiwe kubona Afurika irimo umwijima.

Ati “Kubw’ibyo dukeneye kwihutishwa ikwirakwizwa ry’amashanyarazi kuri bose.Reba nk’u Bushinwa, buri kubona Megawati 400 buri kwezi, kandi Afurika ifite ubushobozi bwo gukora umuriro w’amashanyarazi ungana n’uw’u Bubiligi.”

Kubw’ibyo ngo Banki Nyafurika itsura amajyambere irateganya gushoramo miliyari 12.5 z’amadolari ya Amerika.

Dr. Adesina kandi yagaragaje ko uyu mugabane ufite ikibazo cy’abahanga mu bya siyansi bashobora gufasha mukwihutisha ikoranabuhanga, atanga urugero kuri Denmark na Finland bifite abize siyansi barenga 10 000 kuri miliyoni y’abaturage, mu gihe muri Afurika, Afurika y’Epfo ariyo iza n’abaturage bize siyansi 8000 kuri miliyoni imwe.

Graca Machel yasabye ko inzego z’ubuyobozi zijya imbere y’impinduka zikenewe, kuko kenshi hagiye hafatwa ibyemezo ariko kubishyira mu bikorwa bikananirana.

Perezida Kagame avuga ko Afurika ikwiye gushaka uburyo igendera ku muvuduko umwe n’indi migabane mu iterambere

 

 

 

IGIHE.com

49,999 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress