Sunday , 20 August 2017

Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Diane Kamugisha, Aline Gahongayire, Luc Buntu … bazaririmba mu gitaramo ‘ Ituro ‘.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizakusanyirizwamo inkunga yo gushinga ishuri ry’umuziki  kizabera ku Kicukiro mu Kagarama ahitwa New Life Bible Church ku wa 5 Werurwe 2017 guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, kwinjira ari ubuntu.

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo kizahuriza hamwe abaririmbyi bakomeye mu njyana zo kuramya no guhimbaza hagamijwe gukusanya inkunga y’amafaranga azafasha abagiteguye gushinga ishuri ry’umuziki.

Umuyobozi wa Neema Art Foundation yateguye iki gitaramo Christophe Mbonigaba, yatangaje  ko ari igikorwa batekereje gukora hagamijwe gushaka ubushobozi buzatuma bashinga ishuri ryigisha umuziki rigomba gufasha abantu b’ingeri zose.

Ati ” Muri iki gitaramo twatumiye abahanzi batandukanye ba Gospel, ni igitaramo cyo guhimbaza Imana kandi umuntu azatanga icyo afite. Ni igikorwa twateguriye abanu bose.”

“Intego twihaye ni gushinga ishuri ryigisha umuziki ni ugushyira imbaraga mu guteza imbere Igihugu, ni nayo mpamvu twibanze cyane ku bana batishoboye. Turashaka kubitaho atari mu buryo bwo kubishyurira amashuri gusa ahubwo no mu buryo bwo kumenya neza niba ibyo bize hari icyo bizabagezaho mu buzima busanzwe na bo bakanafasha n’abandi.”

Yakomeje avuga ko uyu muryango akuriye usanzwe ufasha abana badafite kirengera ukabarihirira amashuri by’umwihariko abiga amasomo agendanye n’imyuga ndetse n’umuziki. Yavuze bakira ari abantu b’ingeri zose bifuza kwiga gucuranga ibyuma birimo Piano, Ingoma n’ibindi byosee by’umuziki.

Iki gitaramo cyiswe ’Ituro Worship Concert ’ kizitabirwa n’abahanzi batandukanye bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Aime Uwimana,  Luc Buntu, Brian Blessed, Guy Badibanda, Cubaka Justin, Christian Irimbere n’abandi.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

3,555 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress