Aime Uwimana yavuze ku ndirimbo zo mu gitabo agiye gusohora afatanyije n’abandi bahanzi n’uko uyu muhamagaro wamujemo.

1
514

Umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aime Uwimana yasobanuye byinshi mu ku muhamagaro we wo gushyira hanze indirimbo zo mu gitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana n’iz’Agakiza, anakomoza ku muzingo mushya agiye gusohora yafatanyije n’abandi bahanzi bafite izina rizwi.

Mu kiganiro kihariye na Ibyishimo.com, Aime Uwimana yavuze ko amaze iminsi ahugiye ku muzingo wa gatatu w’indirimbo zo mu gitabo ateganya gusohora mu minsi iri imbere ku itariki atatangaje zigera muri cumi n’eshanu ubu zigeze ku musozo.

Yagize ati: “Mpugiye mu muziki kuko ni byo bintu mbamo kurusha ibindi. N’ubu kimwe mu byo turimo turategura njyewe na bagenzi banjye; ni umuzingo (Album) ya gatatu y’indirimbo zo mu gitabo isa n’igeze ku musozo, icyo ni cyo maze iminsi mpugiyemo na bagenzi banjye b’abaramyi batandukanye.”

Aime Uwimana yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gukora imizongo itandukanye y’indirimbo zo mu gitabo yakigize ari mu rugendo agiye kureba abantu yumva bimujemo ko yajya azisubiramo kuko ubwe zari zisanzwe zimufasha yumva yafasha n’abandi kuzibona mu majwi biboroheye.

Yakomeje agira ati:”Ni ibintu nagize kuva kera, kuko indirimbo zo mu gitabo zari zisanzwe zimfasha, ndavuga nti ‘ko zimfasha zikanafasha abandi uwazazikora zigakomeza gufasha abantu’. Rimwe ndi mu rugendo ngira igitekerezo dore ko nari mfite na sitidiyo numva ngomba kuzikora ngahamagara n’abandi bahanzi bakamfasha.”

Aime Uwimana avuga ko mu kuririmba izi ndirimbo afatanya n’abahanzi benshi by’umwihariko abaramyi bazwi hano mu Rwanda.

Bamwe mu bahanzi baririmbanye na Aime Uwimana ku muzingo wa gatatu barimo: Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Kanuma Damascene, Deborah, Tonzi n’abandi benshi.

Umuzingo we wa mbere w’indirimbo zo mu gitabo wari ugizwe n’indirimbo zigera kuri cumi n’eshatu, iya kabiri iriho izigera kuri mirongo itatu naho iyi ya gatatu ikaba igizwe n’indirimbo cumi n’eshanu zatoranyijwe bitewe n’uko zizwi na benshi kandi zikora ku mitima ya benshi.

Image result for aime uwimana ibyishimo.com

Related image

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::