Akaga kihishe inyuma yo kurya inyama

0
3792

Abahanga mu by’ubuzima bwa muntu bagaragaza ko inyama ari ifunguro rikunzwe n’abantu benshi ariko rikaba rikururira akaga gakomeye ikiremwa muntu harimo n’uburwayi budakira.

Inyama ni ikiribwa gikunze kujya ku mafunguro y’abantu benshi ndetse kikanagira inyubakamubiri nyinshi udasize kuba ifunguro ririho inyama rifatwa nk’iryiyubashye ndetse mu birori waba utayitetse bamwe bakakugaya. Nyamara abahanga mu by’ubuzima bavuga ko inyama zifite inyubakamubiri zirenze izikenewe ku  buryo zikurura ibyago byinshi ku buzima bw’umuntu kandi ko nta buryo buraboneka bwo gukumira ibyago ziteza.

Umudogiteri w’umuhanga mu by’ubuvuzi witwa Pamplona Roger yagaragaje ko imiterere y’ikiremwa muntu yerekana neza ko inyama zitagenewe kuba ibyokurya bye, yavuze ko iyo ugenzuye amenyo y’umuntu, ubona ko ataremewe ‘gutanyaguza’ nk’uko ay’inyamaswa z’indyanyama ameze.

Amenyo yacu arimo ibijigo bigaye bishobora gusya ibinyampeke n’izindi mbuto nk’uko n’amara y’umuntu yihariye mu kuba maremare bituma tubona ameze cyane nk’ayinyamaswa zirya ibimera kuruta ay’izirya inyama.

Related image

Uburyo inyama zitekwamo na bwo ni ikibazo gikomeye

Nk’uko na none ubushakashatsi bukomeza kubyerekana, nta buryo bushoboka bwakwifashishwa mu gutegura inyama kugira ngo akaga kazibamo gashiremo maze zibe zaba ibyokurya bidateje ikibazo ahubwo benshi biyongerera ingorane mu kwibwira ko bari kugabanya ako kaga.

Igitabo Encyclopedia of Foods and their Healing Power, Vol. 1, p.274 kivuga ku mafunguro n’imbaraga zayo mu gugwa umubiri neza kigaragaza ko uburyo bwo gutegura inyama ntizishye neza (raw meat) ni igihe zitekwa cyangwa zikotswa ariko imbere hagasigaramo amazi ajya gusa nk’amaraso. Izi nyama ziba zikirimo udukoko dutera indwara zandura (infectious diseases); twavugamo nkaSalmonellaEscherichia colitenia

Benshi mu guhunga akaga gaterwa n’udukoko duturuka mu nyama zidahiye neza, bahitamo kujya baziteka cyangwa bakazotsa igihe kirekire ariko byose ni kimwe. Abahanga bemeza ko inyama zitetswe ku muriro mwinshi zongera ibtago byo kurwara kanseri z’ubwoko butandukanye harimo n’iy’ibihaha.

Dore urutonde rw’amoko ya kanseri ashobora guturuka mu kurya inyama:

  • Kanseri yo mu kanwa
  • Kanseri yo mu muhogo
  • Kanseri yo mu mpyiko
  • Kanseri y’urura runini
  • Kanseri y’amabere

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’impuguke z’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ku bigendanye no kwirinda mu mirire n’uruhare rw’imirire mu kwirinda indwara za karande, bwemeje  ko imirire ishingiye ku bimera gusa ifite uruhare rukomeye mu gukingira kanseri.

 Akaga gaterwa no kurya inyama muri rusange

  • Ntizigira “fibre”, bigatuma zidatambuka neza mu mara.
  • Zibitsemo imbuto z’indwara.
  • Zanduza amaraso.
  • Zirushya umwijima n’impyiko igihe zitunganywa.
  • Zizamura urugimbu rubi mu maraso maze bigatera umutima n’imitsi y’amaraso kurwara.
  • Zitera impatwe (constipation).
  • Zitera indwara ya gute (goute).
  • Zigabanya kalisiyumu mu maraso, bigatuma amagufwa avunika ubusa.
  • zongera ibyago byo kurwara diyabete.
  • Zituma benshi barwara kanseri y’amoko menshi. (Encyclopedia of Foods and their Healing Power,Vol. 1, p.300-301).

Inyama zifite inyubakamubiri zirenze izikenewe

Mu nyama habonekamo inyubakamubiri (proteins) zirenze cyane izo umubiri ukenera n’ibinure byinshi ari yo mpamvu kuzirya byongerera umuntu akaga ko kugira umubyibuho ukabije, kurwara diyabete, kimwe no kugira ibibazo mu mitsi ijyana amaraso ndetse n’iyagarura mu mutima.

Izi nyubakamubiri zituruka mu nyama si ngombwa kuko zisimburwa neza n’iziva mu bikomoka kuri soya, ubunyobwa, ibishyimbo n’ibindi bifite inkomoko mu butaka. Ibi bitanga inyubakamubiri zingana n’iziva mu nyama kandi hakiyongeraho n’akandi kamaro bifitiye umubiri. (Encyclopedia of Foods and their Healing Power,Vol. 1, p.295).

Dushingiye ku bushakashatsi bwa gihanga bwinshi bwagiye bukorwa ku nyama, amahitamo meza ku bashaka kugira amagara mazima ni ugukura inyama ku igaburo ryabo.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::