Aline Gahongayire [ Alga ] agiye kujya gukorera ibitaramo i Burayi na Amerika .

0
608

Aline Gahongayire yatangarije Ibyishimo.com ko ari gukora indirimbo zitandukanye zigomba kuzagaragara kuri Album ye nshya , ari nazo agomba kuzaririmba ubwo azaba yitabiriye iserukiramuco rizabera k’umugabane w’Uburayi ( i Veneve ) , ndetse n’ibitaramo azitabira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika .

Ibi abitangaje nyuma y’uko ashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘ Nakumbuka ‘ anavuga ko azashyira hanze izindi zirimo ‘ Warahabaye ‘ n’izindi .

Mu magambo ye yatangarije Ibishimo.com Alga yagize ati :” Ndi gukora , ndi gukora CD yitwa new woman Album . New Woman niyo iriho indirimbo nka ‘ Nakumbuka , Ninde watubuza , hariho indirimbo ivuga ngo Warampishe , hariho indirimbo ivuga ngo Warahabaye ,ohhhh My God ,n’indirimbo z’ubuhamya bwinshi bw’ibyo Imana yakoze […] .

Aline avuga ko iyo yumvishe izi ndirimbo ze arira .

Aline Gahongayire  yatangarije Ibyishimo.com ko iyo agiye gukora izi ndirimbo ze muri Studio hari igihe bimunanira , agatangira kurira bitewe n’ubutumwa bw’Imana burimo . Ibi ngo bituma ataha akazongera gufata undi mwanya wo kuza muri studio .

Ati :” Ni ubwa mbere njya muri Studio bikananira nkarira , nkataha kugirango nzagaruke ejo kubera ko ndazibonamo Imana .”

Aline yahishuye icyamugaruye mu Rwanda , ndetse avuga ko agiye kujya i Burayi na Amerika. 

Aline yatangarije Ibyishimo.com ko muri Kamena uyu mwaka azajya k’umugabane w’uburayi , ubwo azaba yitabiriye iserukira muco rizabera mu gihugu cy’ Ubusuwisi mu Mujyi wa Geneve , akazavayo akomereza urugendo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ati :” Nagarutse gukora indirimbo ( production ) nkayirangiza , namara kuyirangiza … mbere y’uko njya muri Amerika nzabanza njye  muri Europe . Mfite iyindi inspiration yo kujya mu ma festival muri Europe muri Geneve . Nava Geneve nkabona gukomeza gahunda zo muri Amerika ariko ndumva igihe kiri kumbana gito . Ariko iki nicyo gihe , Igihe cyo gusubira muri Amerika nzasubirabyo byo nindangiza imishinga ( projets ) mfite hano , njye nza nkore hanyuma ngende .”

Umva ikiganiro twagiranye na Aline Gahongayire .

 

Aline agiye gushyira hanze izindi ndirimbo zizagaragara kuri Album ye nshya yise ‘ New woman ‘.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::