Wednesday , 29 March 2017

Aline Gahongayire yatunguwe n’inshuti ze mu muhanda bizihiza isabukuru ye y’amavuko — AMAFOTO .

Umuririmbyi mu ndirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire yujuje imyaka 30 y’amavuko , atangaza ko iyi myaka ariyo ye agiye gukorera Imana kuruta ikindi gihe cyose yabayeho . Ibirori byo kumutungura byabereye mu muhanda wakumiriwemo imodoka “ Car free Zone ” wegereye ibiro by’umujyi wa Kigali .

Ahagana ku isaha ya saa moya  z’umugoroba nibwo Aline Gahongayire benshi bahimba utuzina tw’utubyiniriro nka Alga , Aline Hit , Maman Samuella […] yagejejwe imbere ya bagenzi be barimo umuhanzikazi Tonzi n’abandi babanye na Aline mu bikorwa bye bitandukanye nka Ineza Initiative bamuririmbira indirimbo zijyanye n’uyu munsi ndetse anabakatira umutsima w’ibirori ( cake ) , ibirori bikomereza muri M.Peace Plaza ahazwi nko kwa Makuza .

Ibipirizo hari handitseho amagambo amwifuriza isabukuru nziza .

Aho bari bamutegerereje bahateguye neza ibipirizo. Iki kintu kimeze nk’inkoni nicyo baturikije Aline ariruka .

Mu bafashe ijambo harimo umuhanzikazi wabanye na Aline igihe kirekire banaririmbana mu itsinda the Sisters Uwitonze Clementine benshi bamenye ku izina rya Tonzi yagarutse ku buzima bwa Aline Gahongayire , avuga ko ari umugore w’umunyembaraga […].

Tonzi ati :” Aline ikintu muziho kuva nkimubona ni umuntu uza ukumva ibibaraga biraje , ni umuntu ufite impano kandi ni umukire […] Imana yamuhaye ibintu ariko ni umuntu uhora yishimye , wifuriza ibyiza abandi . Aline akunda Imana pe kandi arayubaha , Aline uwamuha amafaranga yatanga . Sinzi ukuntu abigeza kugirango abone abantu babayeho neza , akunda kunezerwa cyane …. n’igifaru kuko nta bunebwe agira . N’ibintu bigaragaza ko afite Imana muri we .Ndamwifuriza kurushaho gukora byinshi kandi Imana ikomeze kumukuza .”

Mu magambo menshi y’urukundo yatangarijwe n’abamuteguriye ibi birori ( inshuti ze zitandukanye ) , Aline yasabwe gukomeza kubera benshi ikitegererezo nkuko yabitangiye .

Umutsima w’ibirori nuku wari wateguwe .

Muri Car free zone hari hateguye muri ubu buryo.

Aline yujuje imyaka 30 y’amavuko .

Mu gihe bamujijishaga abandi bavuganaga kuri telefone ngo bamenye aho bageze .

Akihagera baturikije heaven ahita yikanga baramufata .

Aline akibona ibyo bamuteguriye yahise agwa mu kantu.

Umwe mu batojwe na Aline umuco wo gushima ibyiza bikorwa n’abandi yavuze ko Aline ariwe muntu wa mbere wamubwiye ko akwiye kujya yishimira ibyiza abandi bakora kandi akabimenyesha n’abandi .

Mu magambo ye yagize ati :” Aline twahuriye mu bintu njyewe mu bitekerezo nziko duhanganye , arampamagara angira inama zuko nakora ibintu byanjye kandi narabikoze bigenda neza . Ndamushimira ko yanyigishije kubwira abantu ko mbakunda nkanakunda ibyo bakora , kugeza uyu munsi mperutse kubaha ubuhamya bw’umuntu wari waranyambuye ibihumbi umunani by’amadorali ariko maze kumubwira ko mukunda ntifuza kumutakaza bitewe nibyo satani yamushutse akanyambura , nahise mbona mu gitondo anyishyuye ibihumbi bine nyamara uko namwishyuzaga yambwiraga ko ndi igicucu , nta naho ntareze ariko byabaga iby’ubusa . Nicyo kintu gikuru maze kumwigiraho kandi ndizera ko hari n’ibindi abandi bamwigiyeho .

Umunyamakuru Mupende Gedeon wa inyarwanda.com na mugenzi we Happy Espoire baganira ku mafoto. bafotoye Aline Gahongayire .

Aline Gahongayire mu ijambo rye yashimiye inshuti ze abikuye ku mutima , asobanura ubuzima bwe na buri wese waruraho , avuga ko ku myaka 30 yujuje aribwo agiye gutangira gukorera Imana kuruta indi minsi yabayeho .

Ati :” Ku myaka yanjye rero ntangiye gukorera Imana , niyo mpamvu nitwa  ‘ a new woman ‘ . Ntabwo nkiri wa mugore wa cyera ahubwo ndi umugore mushyashya . Hari umugore waruhari w’amateka … Kuva uyu munsi rero nkuko mubibona ndi umugore mwiza ufite Imana , utari igisenzegeri , nukuri ibitwenge byanjye ntago biri hano hanze ahubwo bindi ku mutima . Imana irankirigita nkabibona , rero ndatangiye gukorera Imana [ … ] ntabwo ntangiye itorero ( church ) mumbabarire ariko ntangiye gukorera Imana kuruta uko nigeze nyikorera .

Ibirori byakomereje muri M peace plaza

Aline yaragifite ubwoba ntuma yo gutungurwa na bagenzi be .

Aline Gahongayire akata umutsima w’ibirori bye .

Ibyishimo yagize byatumye n’amarira aza .

Bamwe mu bantu bashimishijwe n’ibi birori barahagarara.

Bava aho bamutunguriye berekeza aho ibirori byakomereje .

Aline na Tonzi baganira ku myaka itambutse nuko bayinyuzemo.

Aline n’umukunzi we wamuhaye impano ya coffee .

Aline byagaragaye ko akunda ibara rya move .

Aline ari kumwe n’umunyamakuru Happy Espoire

Aline Gahongayire na Fiacre wamujijishije kugirango afatwe .

Pastor Fred yaje kwifatanya na Aline Gahongayire .

Aline Gahongayire , Alice Tonny na Tonzi ( iburyo )

  

Ibirori by’isabukuru ya Aline Gahongayire byarimo ababyeyi ,  abagabo , abasore n’inkumi byarangiye ahagana mu masaha ya saa yine z’ijoro .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene Hubert

33,372 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. Aline ni umukobwa mwiza kandi useka neza yewe niba yanyemera azampamagare kuriyo number njyewe na mbere yuko abana nuriya mugabo ….. naramukundaga .Nta kintu na kimwe atujuje njyewe nkunda kandi rwose nabishaka azambwire cyangwa muzamfashe muduhuze mbimubwire kuko iyo ngeze ahantu nkahamusanga mbura uko namugeraho .

  2. Ruhimbya uri icyohe cy’umusore cg uri umugabo w’injiji ? buriya koko uriya mugore niwe wumva wabona ugatuza cyangwa ntuziko na mugenzi wawe yakuyemo ake karenge ..!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! unteye asyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress