Amafoto 20 y’ibyaranze urugendo rwa Perezida Trump ubwo yasuraga Papa Francis i Vatican

0
23

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump aherekejwe n’umugore we Melania Trump bageze mu Butaliyani baherekejwe n’umukobwa wabo Ivanka Trump hamwe n’umukwe wa Perezida Donald Trump  Jared Kushner .

Mu rugendo rwe rwa mbere Perezida Trump yakoreye i Vatican , yaganiriye na Papa Francis ku bibazo bombi babona byugarije isi muri iki gihe , banaboneraho gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byagiye bikurura ubwumvikane bucye hagati yabo bombi.

Nubwo ibi bihaniro byabereye mu muhezo , mu bibazo byari ku isonga byaganiriweho ngo harimo icyemezo Perezida Trump yatangaje ubwo yiyamamazaga cyo kubaka urukuta rukumira abava muri Mexique baza muri Amerika , ndetse ko uyu muyobozi atazemerera Abasilamu n’izindi mpunzi kwinjira muri mu gihugu cye.

Biteganyijwe ko mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa gatatu , aribwo Perezida Donald Trump ahaguruka  i Vatican yerekeza i Bruxelles mu Bubiligi , mu nama ya NATO ( North Atlantic Treaty Organization ) no mu Butaliyani mu birwa bya Sicile mu nama ya G7.

Abaturage bakunda ibyemezo Perezida Trump bari bamutegerereje ku muhanda wa Viale della Conciliazione avenue uri hafi ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican
Bitewe n’igitero giherutse kubera i Manchester mu Bwongereza , umutekano wari wakajijwe cyane .

Vatican yari yuzuye abasirikare bacunze umutekano

Perezida Trump yageze mu Butaliyani ku wa kabiri aherekejwe n’umufasha we Melania Trump
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis ayoboye Miliyari 1 na Miliyoni ebyiri z’Abayobocye bari hirya no hino ku isi.

The president's armored SUV, known as 'The Beast,' motored past a rank of Swiss Guard in the San Damaso courtyard

Perezida Trump yakirwa na Papa Francis
Melania Trump yamwenyuraga

'I won't forget what you said,' Trupm told the Pontiff after the two emerged from their private meeting in the Pope's study

Trump asuye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi nyuma yo gusura andi madini abiri akomeye ku isi . Ubwo yari Muri Arabia Saoudite yavuze ijambo mu idini ya  Islam, akurikizaho i Yeruzalemu aho yasuye Abayahudi n’Abatuye muri Palestine.

Abaje baherekeje Perezida Trump bose bafatanye ifoto na Papa Francis

Abarinzi b’Abasuwisi nibo baba barinze aba banyacyubahiro
, the president's elder daughter, joined her stepmother in wearing a traditional veil to the Vatican
Ivanka Trump nawe yari yaherekeje ise Perezida Trump

Melania got a greeting Wednesday from prefect of the papal household Georg Gaenswein

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::