Wednesday , 26 July 2017

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Neema Marie Jeanne na Aime bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye .

Neema Marie Jeanne  n’umugabo we   Aime Ndayambaje , basezeraniye mu   Mujyi   wa Kigali    mu rusengero   rwa ADEPR Remera  , kwakira abitabiriye ibi birori bikomereza mu nyubako ya Uwoba Hall yegeranye no kwa Rwahama ku Kimironko  kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 7 Mutarama 2017.

Neema Marie Jeanne  na  Aime  basezeranyijwe na Pasiteri …….  mu rusengero rwa ADEPR Remera . Ibi birori byanitabiriwe n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR wanasengeye aba bageni .



Ubu bukwe bwavugishije abantu kuva bwatangazwa kugeza butashye, bwitabiriwe n’inshuti  z’aba bombi n’abahanzi barimo Patient Bizimana , Brian Blessed , Albert Niyonsaba , Dorcass Ashimwe , Mani Martin , Josue Shimwa  , Papy Clever , Simon Kabera , Arsene Tuyi n’abandi.

Amafoto yo gusezerana imbere y’Amategeko :

Gusezerana imbere    y’amategeko   byabaye mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017 , bibera   mu murenge wa Nyakabanda , mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali , aho basezeranye ivangamutungo rusesuye .

Tariki ya 2 Ukwakira 2016 nibwo    mu karere ka Musanze habereye   ibirori byo   kwerekana    umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru Neema Marie Jeanne n’umusore ugiye kumubera umutware Aime Ndayambaje . Nyuma y’igihe gito ibindi birori byo kwerekanwa k’uruhande rw’umukobwa byabereye mu Itorero rya Pantekote kuri Paruwasi ya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali .

Amafoto yo gusezerana imbere y’Imana :

Neema Marie Jeanne yamenyekanye cyane ubwo yari umuririmbyi muri Chorale Iriba , atera indirimbo nyinshi ariko iyazwimo cyane yitwa ‘ Witinya ‘ benshi bahaye akabyiniriro ka ‘ Yakobo ‘. Uyu mukobwa witegura kubuvamo yize itumanaho mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda i Butare anahatangirira umwuga w’itangazamakuru kuri radio y’abaturage ya Huye .

Pasiteri Elyse niwe wasezeranyije Aime na Neema kubana akaramata




Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR Bishop Sibomana Jean yasengeye abageni .

Abageni bombi bazatura mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali .

Depite Bamporiki nawe yatashye ubukwe bwa Neema na Aime .

Neema nawe yaririmbye indirimbo yuzuye amashimwe yibyo Imana yamukoreye afatanyije n’abavandimwe be ndetse nabo baririmbana muri Korali Iriba .

Amazi yo kwakiriza abantu yariho ifoto y’abageni

Abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bashimye Imana mu ndirimbo .

Mani Martin yatashye ubu bukwe .

Umuhanzi Brian Blessed nawe yari muri ubu bukwe bwa Neema na Aime .

Abageni bari kunywesha amavuta kuri sitasiyo .

Abageni n’ababambariye kuri Marriott   Hotel




Umwe yemeza ko ari uwundi nkuko byanditse kuri izi mpapuro .

Umuhanzi Simon Kabera yaririmbye muri ubu bukwe .




Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Foto : Niyonzima Moses

Rene  Hubert

41,868 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress