Amagambo akomeye Aline Gahongayire yavuze kuri Diane wo muri True Promises na Healing arakirwa ate n’abandi bahanzi ?

3
162

Umuhanzi Aline Gahongayire yabwiye Ibyishimo.com ko ashimira byimazeyo  imyitwarire y’umukobwa umaze kwamamara mu ndirimbo zihimbaza Imana mu matsinda atandukanye yo mu Rwanda ariyo ‘ True Promises Ministries ‘ na ‘ Healing worship Team ‘.

Diane Nyirashimwe  yamenyekanye mu myaka ine ishize  bitewe n’indirimbo ‘ Mana Urera ‘ yaririmbwe na True Promises . Uyu mukobwa utera iyi ndirimbo , amaze kuba ikimenya bose bitewe n’ijwi rye ryuje amavuta y’Imana , ariko igihebuje byose n’imyitwarire ye n’ibisubizo byumvikanamo ubwenge ntagereranywa asubiza abo baganira .

Aline aganira n’Umunyamakuru wa Ibyishimo.com yasobanuye uko yasanze Diane ahebuje abandi bahanzi b’igitsina gore baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda .

Ati :”  Akariho karavuga , ibyiza bihari biravugwa . Mureke twige gushima , njyewe nasobanukiwe neza  y’uko gushima kandi ukavuga ukuri kw’ibihari ari byiza . Naje kureba Diane ndamukurikirana . Hari n’abandi bafite talent ( impano ) ariko Diane urebye nawe mu ruhando rwa Gospel Industry ari mu matsinda menshi .”

Alga ( Aline Gahongayire ) avuga ko kimwe mu byamweretse ko Diane ari mu bakozi b’Imana yibikiye ari igisubizo yamusubije ubwo yamubazaga impamvu atarakora indirimbo nk’umuhanzi uririmba ku giti cye.

Ati :” Nigeze no kuba namubaza ikibazo mu kiganiro ndamubwira nti ‘ ese Diane ko udasohora indirimbo yawe ‘?  Ansubiza neza , nibyo nshingiraho mvuga ngo n’Ibendera . Arambaza ngo ndabishaka ? Ndamubwira nti ndabishaka . Nti nonese harabura iki ? Arambwira ngo harabura igihe cy’Imana . Kuva yansubiza gutyo […] , ubundi uwundi uramubaza akakubwira ngo amafaranga , ntawe unyemera ariko Diane yasabye igihe cy’Imana ‘. Ohhh Mana yanjye , naravuze ngo Mana harabo wibikiye . Rero ijisho ryanjye ntago ryanyeretse ibiri kure , ryanyeretse ibendera ry’umukobwa cyangwa se umwali mu ruhando rwa gospel y’uko bizakomeza bibeho kandi mufata nk’Ibendera ryo kuramya Imana mu gihugu .”

Kanda hano wumve ikiganiro twagiranye na Aline :

Ni kenshi bamwe mu bahanzi bakiri bato banenze imyitwarire y’abahanzi bakuru ibakandamiza , batinya ko mu gihe bazamuka bakagaragaza impano zabo bamenyekana hirya no hino bigatuma ibyo bakora bisubira inyuma .

Mu gihe haba habayeho gushima impano zikiri nto  no kuzishyigikira byatuma hari umubare munini w’abahanzi bakiri bato ubohoka kandi bagakora umurimo w’Imana batishisha bakuru babo.

Aline aje yiyongera ku bahanzi bakuru bamaze gufata abakiri bato mu mugongo barimo Serge Iyamuremye na Patient Bizimana .

Diane Nyirashimwe n’inkingi ya mwamba mu baririmbyi ba True Promises izwi mu ndirimbo “Mana Urera” na Healing izizwi mu ndirimbo ‘Amba hafi ‘.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::