Thursday , 29 June 2017

Amagambo akomeye Mashukano Uyobora Moriah Entertainment Group yavuze asezera bwa Nyuma umugore we.

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Monique Tambo, Eric Mashukano yavuze ko nyuma yuko umugore we yitabye Imana yamutegereje iminsi itatu kuko hari amasezerano Imana yabahereye hamwe yari atarasohora ariko ntiyagaruka.

Inkuru y’urupfu rwa Monique Tambo yamenyekanye ku wa 12 Kamena 2017. Mu muhango wo kumusezera wabereye ku rusengero rwa Zion Temple ku mu Gatenga ho mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017, Mashukano yavuze uko Monique yamubereye inkoramutima kandi ko azi neza ko yagiye mu ijuru.

Eric Mashukano (ufite ifoto)

Yavuze ko umugore we akimara kwitaba Imana yacitse intege akananirwa kugenda ariko mu ntege nke ze yegera Imana ayibaza ibibazo bitatu birimo icy’uko Imana imujyanye kandi hari amasezerano yabahereye hamwe yari atarasohora.

Yagize ati “Negereye Imana, ntegereza Monique inshuro eshatu ntiyagaruka. Navuye mu rugo njya gushaka Imana, biragoye mu bihe nk’ibi ko wavuga ko wajya gushaka Imana, nari njyanye ibibazo bitatu nagombaga kuyibaza: 1. Yagombaga kumbwira impamvu yamumpaye ikanaduhana amasezerano ikaba imutwaye kandi itarayasohoza. 2. Nagombaga gusaba imbaraga kuko ntazo nari mfite nabwiraga Imana nti ‘iki gikombe ko gisharira kuki ukimpaye’. 3. Nayisabaga kumfasha kugira ngo mpagarare hano nkomeye; Imana yansubije ibyo nayisabaga byose”

Mashukano yabwiye abari aho ko Monique atari uwo babona imbere yabo ahubwo ari mu Ijuru.

Uyu muhango urimo abagize umuryango ya Mashukano ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera Monique hamwe n’abahanzi nka Patient Bizimana, Tonzi, Aime Uwimana, Pastor Gaby, Luc Buntu, Azaph Worship Team, Guy Badibanga na Eddie Mico.

Uyu mhango kandi urimo na itsinda rya Groove Awards Kenya na Groove Awards Rwanda. Nyuma yo gusezera harakurikiraho  gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Abaje gusezera bwa nyuma Monique Tambo

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat  Niyitanga

3,984 total views, 7 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress