Thursday , 21 September 2017

Amagambo Dominic Nic yavuze kuri Patient Bizimana yamukoze mu mutwe yibuka byinshi .

Dominic Nic na Patient Bizimana ni abahanzi , abaramyi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ndetse no muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara . Aba basore bombi bamenyaniye mu karere ka Rubavu ari naho bose bakuriye bakanahatangira umuziki bose bemeza ko rwari urugendo rutoroshye .

Patient Bizimana afite ibikombe bitandukanye bya Groove Awards bimugira umuhanzi ku giti cye w’umunyarwanda umaze kubaka amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana abikesha ibikorwa bitandukanye akora agamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu binyuze mucyo yise ‘ Easter Celebration ‘ iba buri mwaka akaba aherutse no gutumira umuhanzi w’icyamamare muri Afrika Pastor Solly Mahlangu wamenyekanye mu ndirimbo ‘ Wahamba nathi ‘.

111

Amagambo Dominic Nic yavuze kuri Patient Bizimana yamukoze mu mutwe yibuka byinshi .

Dominic Nic nta bikombe byinshi afite ariko niwe mu Nyarwanda wenyine mu ndirimbo zihimbaza Imana wabashije guhabwa igihembo cya E M A agikuye mu gihugu cya Kenya .

Mu magambo uyu mugabo yatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga , yibanze ku buzima bwihariye yabanyemo na Patient Bizimana , amwibutsa uko bajyaga babaho bakiri abana bato .

Mu magambo ye yatumye benshi bagaragaza imbamutima zabo Dominic Nic yagize ati :”  Cyane cyane mu bitaramo bye bwite kuko ariho agira umwanya uhagije, iyo mureba aririmba simbona ibyo abandi baba babona, niyo mpamvu nshobora kugaragara nk’uwiturije kuko hari ibindi mba nkurura mu mateka. Nibuka turi abana bato, twirirwa mu mihanda ya Congo twagiye gukora indirimbo; zimwe ntituzihabwe kubera kubura ayo tuzishyura, izindi tukazihabwa ari uko tubanje kwambukana akajerikani k’ikivuguto…! Uwaturebaga muri icyo gihe ntiyari kwiyumvisha ko Imana yari idufiteho umugambi mwiza wo kuzatugira abavuga ineza yayo ijojoba buri munsi ku buzima bw’abatuye uyu mubumbe kubw’ubuntu bwayo gusa. ”

Niki Dominic Nic yishimira magingo aya kuri Patient Bizimana ?

Hari benshi bacyekaga ko aba basore bombi bashobora kuba badacana uwaka , ariko ibyo Diminic yatangaje byatumye hari ababona ko ibyo bibwiraga bihabanye n’ukuri . Mu magambo ye ati :” Nta kinezeza nko kumubona ataraciwe intege n’izo ngorane z’urudaca zashoboraga gutuma tubivamo. Nta kinezeza nko kumubona atarabivanze ahubwo akomeje gutera intambwe, Imana imwagura umunsi ku wundi! Ibi byose iyo mbibona bituma nongera kubaha rya jambo Uwiteka yabwiye Yeremiya ngo ” Nakumenye ntarakurema mu nda ya mama wawe kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”

Dominic Nic yasabye Patient Bizimana kutibwira ko inzira yarangiye bityo ko adakwiye kwiyumvisha ko yageze aho agomba kugarukira .

Ati :” Muvandimwe PatientBizimana. Ntuzigere wibwira ko ari aha gusa ugomba kugarukira Oya! Hari imitima iguye umwuma muri Amerika ikeneye kukumva igashira intimba. Hari abaruhijwe n’ibyaha muri Asie, Europe na Oceanie bakigutegerejeho inkuru nziza ya Kristo, bashaka kukumva ubabwira ko “isi ntacyo itanga kirengeje Ubuntu n’imbabazi Umwami wacu atanga atarobanuye.” Ijwi ryawe rikenewe kumvikana mu gitaramo cy’abaramyi hanze ya Africa! Nkwifurije kuzasingira amakamba meza atangirika y’umurimo mwiza ukora. Amen!”

Nyuma yuko atangaje amagambo nkaya , Patient Bizimana nawe ntiyariye iminwa kuko yahise asubiza mu magambo macye ati :” Dominic Nic  udatuma ngira emotion ( imbamutima ) nkarira kuko unyibukije byinshi cyaneeee,  ibya College Inyemeramihigo , ibyo kwambuka imipaka…ni byinshi tuziranyeho njye nawe . Gusa Imana iguhe Umugisha Udasanzwe my brother ( Muvandimwe )  kandi ikwagure bikomeye .”

Patient Bizimana amaze kwegukana ibihembo bitandukanye bya Groove Awards .

Aya magambo Dominic Nic ayatangaje mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘ The Victory Worship ‘ kizabera kuri New Bible Church ku tariki ya  11 Ukuboza 2016 aho kwinjira ari ubuntu .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

48,821 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Aba basore nabo bamaze kumenya gushakisha hit koko , urandorera ngo barikirigita bagaseka koko ? Dominic we uzagire igitaramo cyiza ariko Patient nibajije impamvu ashubije imirongo ibarirwa ku ntoki nyamara yabwiwe amagambo yakuzura ingunguru .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress