Monday , 29 May 2017

Amagambo yo kwicuza kwa Kalashnikov wakoze imbunda yishe benshi, agakizwa abura imyaka itatu ngo yitabe Imana.

Mikhail Kalashnikov wakoze imbunda yamamaye ku isi yose ikifashishwa mu ntambara zahitanye benshi hirya no hino ku isi ajya kwitaba Imana muri 2013 yavuze amagambo akomeye yo kwicuza impamvu yakoze intwaro igahitana abantu benshi yishinja imfu zose z’abo iyi mbunda yahitanye.

Mu gihe yavumburaga iyi mbunda yafashwe nk’intwari y’igihugu avukamo cy’Uburusiya ndetse igisirikare kimufata nk’umuntu wagihesheje ishema ariko we avuga ko atari ibyo yari agamije ahubwo yayikoze agamije ko izifashishwa mu kurinda igihugu cye gusa ababazwa n’uko yahindutse imbunda yahitanye benshi hirya no hino.

Muri 2012 yandikiye umukuru w’itorero ry’Aborutodogisi (Orthodox) avuga ko iyaba ariwe ushinjwa imfu zose z’abantu bishwe n’intwaro yakoze.

Yagize ati “ Mporana ibibazo by’urudaca muri njye, iyaba intwaro nakoze yahitanye benshi byashobokaga; njyewe umukirisitu wo muri Orthodox nkagayirwa imfu zabo”.

Ati “Uko nkomeza kubaho ni nako binyisukiranya mu bwonko kandi nkarushaho kwibaza impamvu Nyagasani yemeye ko umwana w’umuntu agira ibyifuzo bisa n’ibya Sekibi”

Urubuga abc.net ruvuga ko Kalashnikov yinjiye bwa mbere mu rusengero afite imyaka mirongo cyenda n’umwe akaza kwigira umubatizo hanyuma akabatizwa ku myaka mirongo cyenda n’ine akitaba Imana.

Imwe mu mbunda yakoze ikamenyekana cyane ni iyitwa AK-47 yakoze mu mwaka wa 1947. Iyi mbunda yaje no kumwitirirwa abenshi bayizi ku izina rya nyirayo “Kalashnikov”.

Iyi niyo AK-47 izwi nka “Kalashnikov” niyo yamuteye kwicuza

Résultat de recherche d'images pour "kalashnikov burrial ceremony"

Mikhail Kalashnikov yitabye Imana amaze igihe gito akijijwe

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

Donat Niyitanga

16,298 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. Theogene Twilingiyimana

    Yavumbuye akantu k’ubwenge, gafasha mu kwikiza umwanzi

  2. Eliab Ndihokubwimana

    Faze, smg nizindi zo zavumbuwe nande ayo mateka yashake nayo iyatugezeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress