Amahirwe aruta ayandi abantu bakwiriye gushakana umwete

0
1142

Mbanje kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristu  kandi mbifuriza amahoro y’Imana mwebwe n’abanyu mwese . Uyu munsi turaganira ku ijambo ry’Imana riri muri  “ MATAYO 5:1-12 ”.

Hagira hati :” Abonye  imbaga y’abantu   arazamuka ajya ku musozi, amaze kwicara abigishwa be baza aho ari. Nuko atangira kubigisha agira ati Hahirwa abakene kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”

Hano Yesu ntago yashakaga kuvuga abantu bekennye amafaranga , imyenda , amazu ,…. Cyangwa se ubutunzi bwo mu isi abantu birukira, ahubwo yashakaga kuvuga abantu bumva bakennye ijambo ry’Imana  ndetse n’ibintu byo mu buryo bw’Umwuka kuko aribo bazaragwa ubwami bw’Imana.

Niyo mpamvu ubuzima bw’Umukristo wese bwari bukwiye guhora bufite inzara n’inyota y’ibyo gukiranuka kuko niho umuntu abasha guhagarara atsinze  isi na satani .

Dore byinshi mu byo satani arimo kubeshyesha abantu:

Ni uko yabateye inyota ariko siyo mu buryo bw’Umwuka cyangwa bw’Imana abantu banyotewe no gutunga ibya mirenge ndetse bimwe babigeraho banahemutse bagakoza Imana  yabo isoni kubera kugira inyota n;inzara y’ibindi bitari iby’Umwuka Wera.

Yesu aratugaragariza ko abahiriwe ari abafite inzara n’inyota byo gukiranuka kuruta abafite inzara ya buno butunzi bw’isi tuzayisigamo twese.

Matayo 5:4-4 “ Hahirwa abashavura, kuko bazahozwa “.

Aha ngaha yashakaga kuvuga bariya bashavuzwa n’ibyaha ndetse n’ibi byose birimo gutukisha izina ry’Imana. Kuko ntago ikibi kizagumaho rwose,  wowe rero umaze iminsi uririra umurimo w’Imana  ndetse n’abarimbuka ,Yesu araguhumuriza akubwira y’uko uzahozwa ayo marira yawe kandi ndagushishikariza gukomeza kuririra  umurimo ndetse n’abarimbuka kuko hariho ingororano.

Matayo 5:5

Haranditswe ngo :“Hahirwa abagwaneza , kuko bazaragwa isi. Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko bazahazwa. Hahirwa abanyambabazi, kuko bazazigirirwa. Hahirwa abafite umutima uboneye, kuko bazabona Imana.”

Imana  kandi hano iragusaba kugira imbabazi ndetse no kuzitanga kuko nawe uzazigirirwa kandi ndanakwibutsa ko  hari byinshi wababariwe niyo mpamvu kubabarira kuri wowe nanjye ari itegeko ry’Imana.

Ikigaragaza Umukristo nyawe ntago arangwa no kutababarira ahubwo iyo hagize umuhemukira yibuka ko nawe afite umubiri ahubwo icyo kikaba icyifuzo cyo gusengera kugirango Imana nawe imukize akaga kameze nkako ntikazamugereho.

Matayo 5:9-12

Hagira hati :“ Hahirwa abaharanira amahoro kuko bazitwa ‘ abana b’Imana.’ Hahirwa abatotezwa  bazira gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora.  Muzishime kandi munezerwe cyane,  kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru ; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi bababanjirije.”

Hano kandi Yesu yongeye kugusaba wowe nanjye ko dukwiye kuba abantu bahesha abandi amahoro kuko nibwo tuzahirwa . Nitubikora dutyo natwe tuzagira amahoro ndetse tukanahabwa amazina akwiriye ibyo dukora kuko buri wese hano mu isi afite izina yitwa bitewe n’imirimo ye akora.

Urugero ; iyo uri umusambanyi, indaya, umuvugabutumwa bwiza , umunyabinyoma , umugambanyi , umwicanyi , umurozi  …  abantu bakwitirira ibyo ukora , bityo ukagira izina ryiza cyangwa ribi muri rubanda.

Mwene data ndakwinginga ngo uyu munsi uhinduke , nuhinduka n’isi izaba nziza kuko nicyo Imana  yakuremeye , iguha kubaho igihe kingana gitya kugirango utunganye ibidatunganye mu izina rya Yesu.

Ndangije rero uyu munsi ngusaba ko wahitamo amahirwe aruta ayandi ariyo kwifuza kuba wowe Imana ishaka. Ibyo rero nta kindi kibiguhesha usibye  kugira inzara n’inyota byayo ndetse no kuyihora imbere ushaka mu maso hayo.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::